skol
fortebet

Covid-19 yahitanye umuntu wa 36 mu Rwanda abandi 18 barayandura

Yanditswe: Thursday 05, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 05 Ugushyingo 2020,Covid-19 yahitanye umugore w’imyaka 73 aba uwa 36 wishwe n’iyi ndwara mu Rwanda.Iyi ndwara yaherukaga kwica umuntu mu Rwanda ku wa 27/10/2020.

Sponsored Ad

Abanduye Iki cyorezo bashya mu Rwanda ni 18 barimo aba Kigali:1, Gatsibo:2,Nyagatare:3, Nyamagabe:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi).

Abamaze kwandura iki cyorezo bose ni 5,192. Uyu munsi hakize:10 bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 4,940.Abakirwaye:217.

David Andahl, umushoramari wo muri Leta ya North Dakota wari umwe mu bahatanira umwanya w’ubuyobozi muri iyo leta, akaba aherutse guhitanwa na COVID-19 ku wa 5 Ukwakira 2020 yatunguranye ubwo byagaragazwaga ko yatsinze.

Mu majwi yo muri iyo leta yatangajwe, binyuze mu gikari, yagaragaje ko David Andahl wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yatsindiye umwe mu myanya ibiri yatorerwaga muri iyo leta n’amajwi 35.53%, n’aho undi mwanya ugafatwa na Dave Nehring wagize amajwi 40.72%.

Urupfu rwa Andahl mu kwezi gushize, rwazamuye ibibazo byinshi hibazwa uko byagenda mu gihe yatsinda amatora kandi atakiriho cyane ko yapfuye amatora agikomeje.

Umucamanza Mukuru wa North Dakota yavuze ko bizagaragazwa nk’aho ari umuyobozi weguye ku mirimo ye, icyo gihe Ishyaka ry’Aba-Républicains rikazahita rishyiraho uzamusimbura kuri uwo mwanya.

Umuryango wa Andahl watangaje ko yazize Coronavirus, ubinyujije ku rubuga rwa Facebook yakoreshaga yiyamamaza, akaba yarapfuye afite imyaka 55.

Bagize bati “Umukundwa wacu David yitabye Imana nyuma yo guhangana igihe gito na COVID-19, yari yirinze kuko yari anafite utundi tubazo tw’ubuzima, gusa ntiyabashije guhonoka icyorezo. Turababaye cyane, turasaba ko atakwibukirwa k’uburyo yapfuye ahubwo k’uburyo yabayeho.’’

Urupfu rwa Adhal rwatangajwe mu gihe North Dakota yari ifite umubare munini w’abanduye, ndetse imibare y’abandura yagiye izamuka cyane muri iyi leta kuva muri Kanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa