skol
fortebet

Covid-19 yahitanye umuntu wa Kane mu Rwanda, yari umusaza w’imyaka 78

Yanditswe: Saturday 11, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi tariki ya 11 Nyakanga 2020,habonetse undi muntu wa Kane wahitanywe na Coronavirus mu Rwanda uyu akaba ari umusaza w’imyaka 78 y’amavuko.Habonetse kandi abandi bantu 47 banduye iki cyorezo,hakira abandi 28.

Sponsored Ad

Abarwayi bashya batangajwe kuri uyu wa Gatandatu babonetse mu bipimo 4,060 byafashwe, barimo 43 b’i Kigali(babonetse mu kigo kinyurwamo by’igihe gito cya Kigali), babiri b’i Nyamasheke, umwe w’i Rusizi n’umwe w’i Kirehe.

Abamaze kwandura bose ni 1,299.Uyu munsi hakize abantu 28, bituma umubare w’abakize bose uba 663.Abakirwaye:632. Hapfuye umusaza w’imyaka 78. Abamaze gupfa baba 4.

Uyu musaza yari arwariye mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse iyi ndwara yamufatanyije n’izabukuru iramuhitana.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo gusiga intera ya metero hagati y’abo, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kirimo gutegura gahunda yo gusuzuma Coronavirus mu ntara z’igihugu nyuma yuko bikozwe mu Mujyi wa Kigali hagamijwe gusuzuma abantu muri rusange bidakozwe gusa ku bakekwaho icyo cyorezo.

Ibi byatangajwe nyuma y’icyiciro cya mbere cyo gusuzuma Coronavirus, mu buryo rusange cyakorewe mu mihanda yo muri Kigali n’aho abantu binjirira bajya i Kigali cyarangiye ku wa 10 Nyakanga 2020. Ni gahunda yatangiye mu cyumweru gishize ifite intego yo gusuzuma nibura abantu 5000.

Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibizava mu isesengura rya Covid-19 mu mujyi wa Kigali bizatanga icyerekezo cyo gukomereza isuzuma mu ntara z’igihugu

Yagize ati “Turakomeza gusesengura uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze muri Kigali, ibizava muri iryo sesengura bizatwereka niba twakomereza uwo mwitozo no mu ntara.”

Akomoza ku migendekere y’icyiciro cya mbere, Dr. Nsanzimana yavuze ko abasuzuma batewe imbaraga n’ubushake bw’abanyarwanda mu kwitabira no kuborohereza muri icyo gikorwa.

Ati “Abantu benshi barazaga ku bushake kugira ngo basuzumwe, byari bishimishije cyane. Twari dufite ibibazo by’abantu batatoranyijwe ku bushake, ariko ubona ko batsimbarara bavuga ko bashaka gusuzumwa. Ibi rero bigaragaza ubufatanye bw’abaturarwanda mu kurwanya iki cyorezo.”

Ibisubizo by’agateganyo byatangajwe ku wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2020 byerekanye ko nta murwayi uragaragara mu bipimo byafashwe.

Dr. Nsanzimana yavuze ko ibisubizo bya burundu bizasohoka nyuma y’amasaha 24 isuzuma ry’umubare uteganyijwe rirangiye. Muri rusange isuzuma ryasojwe mu masaha ya saa cyenda tariki 10 Nyakanga 2020 ubwo umubare w’abantu 5000 wuzuraga.

Isuzuma ryakorewe kuri Stade Amahoro, i Nyamirambo mu Biryogo, Kicukiro IPRC n’ahandi hatandukanye abantu banyura binjira muri Kigali harimo Giti cy’inyoni, Rugende na Gahanga.

Ibitekerezo

  • Plz mbere yo gusihora inkuru mujye mubanza muyisome neza. Muragira muti: "Umukecuru w’imyaka 78 yishwe na covi-19" mwagera hepfo muti uwapfuye ni "Umusaza w’imyaka 78".
    Turafata iki tureke iki ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa