skol
fortebet

Covid-19 yahitanye umunyarwandakazi w’imyaka 41 handura 05

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanutariki ya 09 Ukwakira 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Covid-19 yahitanye umunyarwandakazi w’imyaka 41 wo mu mujyi wa Kigali aba umuntu wa 30 uhitanwe n’iki cyorezo mu Rwanda.
Iyi Minisiteri yatangaje kandi ko abantu 05 barimo ab’I Kigali:3, Rubavu:1, Musanze:1,basanzwemo COVID-19 mu bipimo 963 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,890.
Uyu munsi kandi hakize abantu 13. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,555.Abakirwaye: 1,305.
Abanyarwanda barasabwa kutirara (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanutariki ya 09 Ukwakira 2020,Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Covid-19 yahitanye umunyarwandakazi w’imyaka 41 wo mu mujyi wa Kigali aba umuntu wa 30 uhitanwe n’iki cyorezo mu Rwanda.

Iyi Minisiteri yatangaje kandi ko abantu 05 barimo ab’I Kigali:3, Rubavu:1, Musanze:1,basanzwemo COVID-19 mu bipimo 963 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,890.

Uyu munsi kandi hakize abantu 13. Abamaze gukira bose hamwe ni 3,555.Abakirwaye: 1,305.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

Umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyahaye Leta y’u Rwanda imodoka eshatu zizifashishwa muri gahunda yo gukurikirana no kumenya abahuye n’abanduye icyorezo cya Covid-19.

Umuhango wo gutanga izi modoka wabaye kuri uyu wa 8 Ukwakira aho zashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC. Zitezweho kuzihutisha gahunda yo gukurikirana abakekwaho kwandura icyorezo cya Covid-19.

Ubwo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yashyikirizaga iyi nkunga Umuyobozi wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yibukije ko igihugu cye gisangira byose n’u Rwanda.

Ati “Nk’uko nabivuze mbere: ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu kandi ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu. Ariko na none uyu munsi, turavuga ko: ‘Imodoka zacu ni imodoka zanyu."

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze gutanga inkunga ifite agaciro karenga miliyari 8 Frw, ahanini yiganjemo ibikoresho byifashishwa mu kwita ku bayanduye no kuyirwanya birimo imashini zifasha abarwayi guhumeka, udupfukamunwa n’imyenda y’abaganga.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibitekerezo

  • ministeri yuburezi se niyo ishinzwe ibya COVID ra ?cg byarahindutse sinabimenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa