skol
fortebet

Covid-19 yongeye guhitana abantu 2 mu Rwanda abandi 20 barayandura

Yanditswe: Tuesday 10, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 10 Ugushyingo 2020, abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda babaye 40 nyuma y’aho abagabo babiri barimo uw’imyaka 45 n’uwa 50 bahitanwe n’iki cyorezo bose bakomoka I Rwamagana

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi,abantu 20 basanzwemo COVID-19 mu bipimo 2,974 byafashwe, mu gihe nta n’umwe wayikize mu Rwanda.

Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo mu Rwanda ni 5,262 naho abamaze kugikira bose hamwe ni 4,967.Abakirwaye:255.Abamaze gupfa bose ni : 40.

Abarwayi bashya b’uyu munsi bagaragaye: Kigali:13 (abapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Muhanga:3, Nyanza:1, Rubavu:2, Rwamagana:1.

Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko abaturarwanda nibakomeza kwirara, bishoboka ko mu minsi mike iri imbere basubizwa muri guma mu rugo, mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyaba cyongeye gukaza umurego.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’uko bimaze kugaragara ko abantu benshi bamaze kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID-19, mu gihe ntaho iki cyorezo cyagiye nubwo harimo kuboneka abarwayi bake.

Nko ku cyumweru, polisi yafashe abantu basaga 230 bari mu tubari biteretse inzoga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Minisitiri Shyaka yagize ati “Ikigaragara rero dukomeje kwirara, tudafashe ingamba ngo zishyirwe mu bikorwa, guma mu rugo ntaho turi buyicikire. Turayisubiramo, turirenza wenda icyumweru kimwe yangwa bibiri, ariko nibikomeza gutya, nicyo kibazo kigaragara ko dushobora kwirohamo, kandi nyamara dufite amahitamo y’uko twabyirinda.”

Yavuze ko abantu bakwiye kongera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ndete n’inzego zishinzwe guhana no gufata ibyemezo nazo zikabikora, kuko naho habayemo ibisa no kwirara.

Yakomeje ati “Wabonagamo ko hajemo akantu ko kwirara kuko, ahanini abantu babonye ibipimo bigenda bigabanyuka bakagirango Covid twayinesheje.”

“Iryo rero ni ryo kosa hira no hino ku isi ryagiye rihagaragara, aho ibihugu byari byaravuye muri guma mu rugo bikongera ubungu bu bikaba birimo biyisubiramo. Twagira ngo rero iyo nzira nk’u Rwanda, duhitemo kuyirinda.”

Ibihugu biheruka gusubira muri guma mu rugo kandi bimaze igihe kinini bifunguye ibikorwa byinshi birimo u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza, ndetse no mu Butaliyani icyemezo kiri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa