skol
fortebet

Croix-Rouge y’u Rwanda ishishikajwe nuko abagenerwabikorwa bayo bikemurira ibibazo

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Croix-Rouge y’u Rwanda iravuga ko kugira abagenerwabikorwa bafite uruhare mu gusesengura ibibazo bahura nabyo mu buzima ari ingenzi mu iterambere rirambye kuko ngo bituma bahitamo ibikwiye gukorwa bibafitiye akamaro.

Sponsored Ad

Croix-Rouge nk’umwe mu bafatanyabikorwa bunganira Leta mu bikorwa by’iterambere imaze iminsi yereka abaterankunga bimwe mu bikorwa byagiye biteza imbere abagenerwabikorwa cyane cyane mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera.

Muri aka Karere k’imisozi miremire yanakunze kugaragaramo ibiza bikomeye ugereranyije n’utundi duce tw’igihugu, abaturage benshi bahawe amazi meza dore ko n’aho yari ari akenshi habaga ari kure y’ingo zabo.

Croix-Rouge kandi yanubakiye benshi bari barahuye n’ikibazo cyo gusenyerwa n’ibiza, ibaha ibikoresho, ibiribwa na Girinka muri gahunda yo kubagoboka.

Kuri ubu Croix-Rouge iraha agaciro igisa n’umurongo yerekana ko ukomeye cyane ku buzima bw’umuturage iba yahisemo nk’umugenerwabikorwa, uwo murongo ukaba uganisha ku burenganzira agomba kugira bwo kwisesengurira ibimufasha no kwihitramo ibimukorerwa.

Imiryango 10 niyo imaze guhembwa ibikoresho byo mu gikoni n’ibibikwamo amazi meza yo kunywa kuko yashoboye kugira imitekerereze yo guhindura ubuzima yari ibayemo ihangana n’ibibazo byari bibangamiye imibereho ku bayigize.

Mukagatare ni umwe mu baturage bavuga ko yafashijwe na Croix-Rouge imuha ingurube ubwo yari mu bukene bukabije kuri ubu akaba ageze ku rwego yemeza ko ubuzima bwe bwahindutse akaba anashobora kwikorera ibikorwa atashoboraga kugeraho mbere.

Ati” Kuva najya mu itsinda ubu mfite itungo kandi nshobora kwigurira umwambaro bitangoye nka mbere”.

Bimwe mubyo Croix-Rouge irimo kurushaho kwitaho harimo kwigisha abaturage ifasha uko bo ubwabo bashobora kwitegurira indyo iboneye bakoresheje ibiboneka iwabo, guhangana n’ibiza, kurwanya isuri, gutera ibiti no kuzirika ibisenge by’inzu.

Abagenerwabikorwa bishimira ibyo Croix-Rouge y’u Rwanda yabagejejeho
Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge y’Ububiligi n’uwa Croix-Rouge y’u Rwanda batera igiti
Mukagatare Béatrice ashyikirizwa ishimwe rye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa