skol
fortebet

Diyabete, umuvuduko n’ umubyibuho bikabije ni bimwe mu bishobora gutera ubuhumyi

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Dr Innocent Turate
U Rwanda rurakangurira abaturage kwirinda no kwivuza indwara z’ amaso kuko mu Rwanda hari ubushobozi bwo kuvura indwara zose z’ amaso.
Ubu butumwa, Umuyobozi w’ ikigo gishinzwe kurwanya SIDA n’ izindi ndwara Dr Innocent Turate yabutanze kuri uyu Kane tariki 12 Ukwakira umunsi muzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’ amaso.
Uyu munsi wizihirijwe I Masaka mu mugi wa Kigali, ninaho Dr Turate yavugiye ko indwara zirimo umuvuduko n’ umubyibuho bikabije bishobora gutera ubumuga (...)

Sponsored Ad

Dr Innocent Turate

U Rwanda rurakangurira abaturage kwirinda no kwivuza indwara z’ amaso kuko mu Rwanda hari ubushobozi bwo kuvura indwara zose z’ amaso.

Ubu butumwa, Umuyobozi w’ ikigo gishinzwe kurwanya SIDA n’ izindi ndwara Dr Innocent Turate yabutanze kuri uyu Kane tariki 12 Ukwakira umunsi muzamahanga wahariwe kwita ku buzima bw’ amaso.

Uyu munsi wizihirijwe I Masaka mu mugi wa Kigali, ninaho Dr Turate yavugiye ko indwara zirimo umuvuduko n’ umubyibuho bikabije bishobora gutera ubumuga bw’ amaso.

Yagize ati “…hari indwara zimwe na zimwe zitandura nzishobora gutera uburwayi bw’ amaso no kutabona…. Umuvuduko ukabije w’ amaraso, diyabete n’ umubyibuho ukabije bimwe mu bishobora gutera ubuhumyi.”

Yunzemo ati “Urebye ku usanga 4 kuri 5 bafite ubumuga bw’ amaso barabutewe n’ indwara zishobora kuvurwa zigakira…u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuvura indwara zose z’ amaso zigakira… mu mavuriro yose yo mu Rwanda havurirwa amaso…. Magingo aya ubwishingizi mu buvuzi burimo na mituelle de santé buvurizwaho uburwayi bw’ amaso”.

Dr Turate yavuze ko indwara z’ amaso zitavuwe neza zishobora gutera ubuhumyi. Ku isi miliyoni 285 bafite uburwayi bw’ amaso, miliyoni 39 bafite ubumuga bwo kutabona. 4 kuri 5 ku isi bafite ubumuga bw’ amaso babutewe n’ indwara zishobora kuvurwa zigakira.

Umunyarwanda umwe mu banyarwanda 100 barengeje imyaka 50 afite ubumuga bw’ amaso. Mu mwaka wa 2016 abanyarwanda barenga ibihumbi 780 bivujwe amaso.

Dr Turate yibukije ko kwirinda indwara zitandura bisaba kurya indyo yuzuye yiganjemo vitamini, gukora siporo n’ ibindi. Kwirinda indwara zitandura nka cancer, umuvuduko n’ umubyibuho bikabije ni no kwirinda ubuhumyi cyane ko ari zimwe mu bishobora gutera ubumuga bw’ amaso.

Muri rusange Dr Turate yavuze ko mu bisabwa kugira ngo umuntu yirinde ingaruka ziterwa n’ uburwayi bw’ amaso harimo no kwisuzumisha no kwivuza amaso hakiri kare. Ashimangira ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuvura indwara zose z’ amaso zigakira.

Amafoto: Andre@RBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa