skol
fortebet

Dj Miller yasezeweho bwa nyuma n’abantu batarenze 20[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Karuranga Virgile wari uzwi mu ruhando rw’umuziki w’u Rwanda nka Dj Miller yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Mata 2020 n’abantu batarenze 20.

Sponsored Ad

Nk’uko biri mu mabwirizwa yatanzwe muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus , mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byarahagaritswe , imihango yo gushyingura hashyirwaho umubare ntarengwa , ni muri urwo rwego DJ Miller wari ukunzwe na benshi mubakunzi b’umuziki bifuzaga kumusezera ari benshi batabashije kumuherekeza.

Dj Miller w’imyaka 29 yitabye Imana ku Cyumweru tariki 5 Mata 2020, azize uburwayi yivurizaga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Saa moya za mu gitondo nibwo Umuryango we wagiye gufata umubiri wa nyakwigendera ku bitaro, ujyamwe mu rugo ari naho habereye amasengesho bamuragiza Imana kuva saa Tanu.

Nyuma yaho hagati ya saa tanu n’igice na saa sita n’igice hazatangwa ubuhamya bunyuranye bw’ababanye n’abakoranye na Dj Miller.

Mu buhamya bwatanzwe Nyina yavuze ko umuhungu ngo igihe kimwe baganira yamubwiye ko yifuza kubyara umwana umwe gusa , nyina akamubwira ko yifuza abarenze umwe , ngo icyo gihe Dj Miller yahise amusubiza ko bamaze kuboneka batatu , Nyina biramutungura cyane amubaza abo aribo , Miller amubwira ko nta bandi uretse Mama we , Umugore we n’umwana w’umukobwa we bise Shani.

Ku isaha ya saa munani zirengaho iminota mike nibwo umubiri wa nyakwigendera wagejwejwe ku irimbi rya Rusororo ahari abantu benshi barimo abanyamakuru n’abandi bashakaga kumuherekeza gusa abereye umuhango wo kumushyingura hageze abantu batarenze 20.

Iki cyemezo cyafashwe nk’imwe mu ngamba yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, iterwa na Coronavirus, yugarije Isi.

Mu nama zitangwa z’ubwirinzi harimo kwirinda kwegerana ndetse no gukaraba ibiganza inshuro nyinshi n’amazi meza n’isabune.

Ubwo itangazo rimenyesha gahunda yo guherekeza Dj Miller ryasohokaga uwo munsi nabwo hasohotse n’iry’Ibitaro bya King Faisal rikuraho ibihuha byavugaga ko nyakwigendera yaba yararangaranywe n’abaganga.

Ibi bitaro byanyomoje ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko DJ Miller yitabye Imana nyuma yo kurangaranwa.

Mu itangazo rya King Faisal ryo ku wa 6 Mata 2020, rigira riti ‘‘Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biranyomoza ibihuha biri gukwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ku rupfu rwa nyakwigendera Virgile Karuranga, wari uzwi cyane nka DJ Miller ko atitaweho uko bikwiye.”

“Ubuyobozi bw’ibitaro buremeza ko yahawe ubuvuzi bwose bushoboka bujyanye n’uburwayi yari afite. Ubuyobozi bw’ibitaro bukomeje kwihanganisha abavandimwe n’inshuti ku rupfu rwa nyakwigendera.”

DJ Miller yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2012 atojwe na DJ Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs.

Yacuranze mu bitaramo bitandukanye bya Rock Events bikunze kuba harasirwamo ibishashi bitangiza umwaka, muri Waka Warrior Race 2015, mu birori byo Kwita Izina mu 2015, n’ibitaramo bya New Years’ Vibes.

Yibukirwa cyane ku gucurangira Sauti Sol ubwo bari mu rugendo rwo kumurika album yabo ya ‘Live and Die in Africa’ mu 2016, yanacuranze mu birori bya Jameson Connects Rwanda.

Ni umwe mu bavanga imiziki wari umaze kwandika izina rikomeye aho yanakoranaga n’abahanzi b’ingeri zose mu ndirimbo zitandukanye.

Yakoranye na Butera Knowless, Dream Boys na Riderman indirimbo yitwa “Iri Joro ni Bae”.

Yakoranye kandi na Social Mulla mu ndirimbo yitwa Stamina, Un Million c’est Quoi na Peace ndetse na Belle yahuriyemo na Peace na Urban Boys.

Mu mwaka ushize yari yashyingiranywe na Hope Nigihozo ndetse mu Ukuboza bibaruka imfura y’umukobwa bise “Shani”.






Ibitekerezo

  • Niyigendere.He was too young to die.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa