skol
fortebet

Dr. Agnes Binagwaho yagizwe umuyobozi w’ikigo gikomeye mu buvuzi ku Isi

Yanditswe: Sunday 15, Oct 2017

Sponsored Ad

Dr Agnes Binagwaho wabaye Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, yagizwe umuyobozi mu kigo cy’ubuvuzi ‘The National Academy of Medecine[NAM]’ cyashinzwe mu 1970 gihuriza hamwe abamenyi mu ngeri zitandukanye. Kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2017 nibwo Dr Agnes yemejwe nk’umuyobozi wungirije muri iki kigo, [Vice Chancellor].
Nk’uko biri ku rubuga rusobanura ibyerekeye iki kigo, ku ipagi ya mbere ibanza bagaragaza ko iki kigo gishinzwe ubuvuzi kidaharanira inyunga ndetse ko (...)

Sponsored Ad

Dr Agnes Binagwaho wabaye Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, yagizwe umuyobozi mu kigo cy’ubuvuzi ‘The National Academy of Medecine[NAM]’ cyashinzwe mu 1970 gihuriza hamwe abamenyi mu ngeri zitandukanye.

Kuwa gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2017 nibwo Dr Agnes yemejwe nk’umuyobozi wungirije muri iki kigo, [Vice Chancellor].

Nk’uko biri ku rubuga rusobanura ibyerekeye iki kigo, ku ipagi ya mbere ibanza bagaragaza ko iki kigo gishinzwe ubuvuzi kidaharanira inyunga ndetse ko gikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika,

Basobanura ko kimaze imyaka 47 gikora dore ko cyatangiye mu 1970 nk’uko twabivuze haruguru,gitangira gukora cyitwaga ikigo cy’ubuvuzi [ Institute of Medicine (IoM)] gusa kiza guhindurirwa izina hashize igihe gitangiye gukora.

Ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe
Bakomeza bavuga ko bibanda cyane mu gutanga inama k’ubuvuzi, gushaka no kumenya byimbitse ibijyanye n’ubuzima; imibereho ya muntu, imyitwarire n’ubugenge ndetse n’ibindi birenga intekerezo za muntu.

Iki kigo kandi kifashishwa nk’umujyanama wa Guverinoma ku bijyanye n’ubuvuzi muri Amerika, ngo ni mu rwego rwo gusigasira ubuvuzi no kubuteza imbere.

Bavuga ko bashobora kwishyurira abanyeshuli bashaka kwiga ibijyanye n’ubuvuzi, bategura inama zikomeye zihuza abahanga; banatanga inama mu bijyanye n’ubuzima mu bigo bitandukanye bya leta byaba ibito n’ibini.

Dr Agnes yahawe ikaze muri The National Academy of Medecine[NAM]
Buri mwaka hatorwa abanyamuryango bashya binyuze mu kubamenyesha yakumva abakunze akagirwa umwe mu bagize icyo kigo; bashingira ku kuba uwo muntu hari ibikorwa bifatika yakoze mu rwego rw’ubuzima.

Dr. Agnes Binagwaho wahawe uyu mwanya afite w’imyaka 62 yavukiye mu Rwanda mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro (ubu ni Nyamagabe) akurira i Burayi, yigayo ndetse aranahatura. Ni umubyeyi w’abana babiri.

Ibitekerezo

  • Dr Binagwaho erega buriya numunyabwenge wo ku rwego, rwo hejuru nuko twamenyereye gupinga buriya abandi bo baba bamuteye imboni, nakomereze aho kandi tumwifirije amahirwe,

    uyu mugore arashoboye umwanya yahawe arawukwiriye

    Nibyo rwose yarabikwiye ;mwifurije umurimo myiza kandi yakoze kuba yatumye Ibendera ry’ u Rwanda rizamurwa i mahanga!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa