skol
fortebet

Gasabo:Baraye hanze nyuma yo gusenyerwa n’ushinzwe ubwubatsi mu murenge

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuryango utuye mu ka Nyakariba mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo uravuga ko waraye hanze kubera gusenyerwa n’ushinzwe ubwubatsi muri uyu murenge nyuma yaho usohorewe mu nzu wari ucumbitsemo kubera kubura amafaranga yo kwishyura ubukode.

Sponsored Ad

Uwasenyewe witwa Igihozo Jasmine wasenyewe inzu akarara hanze we ‘umugabo we Ndikumwenayo Sali n’abana babo 3 barimo uruhinja rw’amezi 9, yabwiye Radio na TV1 ko ushinzwe ubwubatsi mu murenge wa Gisozi yazanye n’abandi bagabo 2 atazi baramusenyera.

Yagize ati “Injenyeri yaje ari kumwe n’abagabo 3 ejo.Narababajije nti “ese ko munsenyeye ntaho kujya mfite,nta cyerekezo ndabigenza gute?.Nta kintu bigeze bansubiza.

Uyu mubyeyi ubarizwa mu kiciro cya kabiri cy’ubudehe,yavuze ko mbere yo kuza kubaka aha hantu bafite isambu bari basohowe mu nzu bari bacumbitsemo kubera kubura amafaranga y’ubukode ndetse asaba ubufasha ubuyobozi kuko ngo n’umugabo we arwaye.

Yagize ati “Nishakiye igisubizo kuko aka kabanza n’akanjye naguze kera.Naravuze nti nta buhungiro mfite,sinajya gucumbika kuko barakubwira ngo uzanye indwara.Nitabaje abaturage kuko n’amabati ejo bikoreye n’abaturage bayampaye kuko babonaga ndi hano hanze.Nta kintu nari mfite mu by’ukuri.Byaje kugera aho mudugudu araza,azana n’umurenge basanga ibyo bibati nabishinze ndanabibasobanurira dusubirana kwa nyiri inzu bampa iminsi 11 ngo nzabahe inzu yabo.

Nasubiyeyo ndabyubahiriza,ndahaba.Ya minsi 11 hasigaye 2 nyiri inzu ajya kundega ku ukuriye isibo aravuga ati “Nshaka inzu yanjye namaze kwakira amafaranga y’abandi bapangayi,bariya ntibari kunyishyura bampe inzu yanjye.Mudukoreye ubuvugizi batureka tukaba nk’abihengetse wenda ibi byavamo umuntu akaba yajya gushaka aho gutura ariko tutaraye hanze turi kunyagirwa.”

Umuyobozi w’umurenge wa Gisozi,Musasangohe Providence yavuze ko batakwemerera uyu muryango kubaka mu manegeka ahubwo bagiye kureba aho baba bawucumbikiye.

Yagize ati “N’ubundi hariya hantu bari bari n’imvura ikomeje kugwa bajya mu kaga.Ntabwo twamurekera hariya kuko n’inzu itujuje ibyangombwa,isaha n’isaha yamugwaho.Hariya hantu ntabwo hemerewe guturwa ariko nidusanga nta bushobozi afite,turamufasha nkuko dufasha abandi banyarwanda bose batishoboye.

Ndibaza umuntu ufite ubushobozi bwo kubaka yakodesha.Nitubona nta bushobozi afite turamufasha gukodesha.Ntabwo twakwemera ko we n’abana be bato baguma ku gasozi

Umurenge wa Gisozi wasabye abafite abapangayi kubihanganira btibabishyuze bakazabikora ubwo Coronavirus izaba irangiye,hakuweho gahunda ya Guma mu rugo yo kwirinda iki cyorezo.


Source: TV1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa