skol
Kigali
startimes

Gasabo: Ikamyo yakoze impanuka abantu 2 bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikabije

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 September 2020 Yasuwe: 2509

Impanuka yatewe n’ikamyo yari ifite umuvuduko mwinshi,mu murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo,ahazwi nko mu Gakinjiro yahise ihitana abantu 2 mu gihe abandi benshi bakomeretse bikabije.


Iyi kamyo yamanutse muri aka gace ifite umuvuduko mwinshi igonga imodoka ebyiri ndetse n’abamotari babiri bivugwa ko bahise bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa sita zo kuri uyu wa Kabiri aho umwe mu baturage bari aho yabereye witwa Rwibutso Pierre yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Yavuze ko yamanutse yihuta ikagonga imodoka imwe y’ivatiri yarimo umugore wari utwite, we n’umugabo n’undi mugore bari kumwe barakomereka bikabije ndetse Imbangukiragutabara ubwo yahageraga, yahise ibihutana ku bitaro.

Usibye iyo modoka, yagonze n’indi yari iparitse irimo abantu babiri ariko bo bivugwa ko ntacyo babaye. Si abo gusa kuko yahise igonga na moto ebyiri, abamotari bose bagahita bitaba Imana.

Ati “Imodoka y’ikamyo yamanutse iva ku isoko ry’ahitwa ku isoko ryitwa kuri Duhahirane, imbere yayo hari ivatiri itukura, ikamyo iyikubita inyuma. Hari harimo abagore babiri n’umugabo, umugore umwe yari atwite ndetse yanakomeretse bikabije.”

Yakomeje agira ati “Hari indi modoka yari iri ku ruhande nayo yayigonze. Izindi moto ebyiri zari ziri imbere bazigonze, bangiritse cyane bitaba Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yabwiye IGIHE ko yageze aho impanuka yabereye hari abakomeretse Polisi yamaze gutwara, ariko yemeza ko umubare w’abahise bahitanwa n’iyi mpanuka ari babiri.

Ati “Nahageze impanuka imaze akanya ibaye. Ntabwo nari namenye neza umubare w’abakomeretse. Abantu bakomeretse bo ntabwo mbazi ariko abahise bapfa ni babiri.”

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo witwa Ndagije ari mu bakomeretse cyane, ndetse yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo w’imyaka 48 yabaye umuntu wa 23 Covid-19 yahitanye mu...

Kuri uyu Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko I...
17 September 2020 Yasuwe: 2198 0

Abantu 150,000 bamaze kwemererwa gukuramo inda mu Rwanda kuva muri...

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko kuva itegeko...
17 September 2020 Yasuwe: 1116 1

Habonetse abantu 10 banduye COVID-19 mu Rwanda hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2020,mu...
16 September 2020 Yasuwe: 1219 0

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame yagaragaye ateruranye ubwuzu bwinshi...

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yashyize hanze ifoto ateruye...
16 September 2020 Yasuwe: 3530 1

Antoinette Niyongira arakwereka uko wakwikorera imitobe y’imbuto ituma...

Hari uburyo wavanga imboga n’imbuto ugakora imitobe iryoshye, ikagufasha...
15 September 2020 Yasuwe: 3865 0

Abantu 180 bakiriye rimwe icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda abandi 11...

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 14 Nzeri 2020,mu...
14 September 2020 Yasuwe: 1967 0