skol
fortebet

Gasabo: Pasiteri yasengeye ihene yari yatewe n’amashitani ikarya abantu

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana hagaragaye ihene bivugwa ko yarimo amadayimoni aho yamenesheje banyir’urugo kuburyo hiyambajwe umukozi w’Imana kugirango ayisengere ijye kugasozi.
Uretse kuba iyi hene yaryaga abantu yananyuzagamo ikamoka nk’imbwa.Ubuyobozi bw’ibanze bukaba bwavugaga y’uko bari bwifashije inzego z’umutekano kugirango iyi hene yicwe.
Mu mudugudu w’Amasangano mu Kagari ka Kidashya; abantu bari benshi bafite urujijo ku ihene yari yahinduye imyitwarire (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana hagaragaye ihene bivugwa ko yarimo amadayimoni aho yamenesheje banyir’urugo kuburyo hiyambajwe umukozi w’Imana kugirango ayisengere ijye kugasozi.

Uretse kuba iyi hene yaryaga abantu yananyuzagamo ikamoka nk’imbwa.Ubuyobozi bw’ibanze bukaba bwavugaga y’uko bari bwifashije inzego z’umutekano kugirango iyi hene yicwe.

Mu mudugudu w’Amasangano mu Kagari ka Kidashya; abantu bari benshi bafite urujijo ku ihene yari yahinduye imyitwarire mu rugo rw’umukecuru witwa Mukaremera Anastase.

Ku bunani tariki ya 01 Mutarama 2017, uyu mukecuru yari yahaye umwuzuru we ihene n’uko aza kubwira umuhungu we ko bayigurisha ubundi aza kumuha indi ihaka ari nayo yagaragaye yatewe n’amashitani itangira kurya abantu nayo igera aho yirya biza no kugera aho hitabazwa umupasiteri wo kuyisengera kugirango ayo madayimoni ayigabanukemo.

Bamwe mu baturage bibazaga ukuntu ihene imoka uyegereye igashaka kumurya ndetse nabanyir’urugo yari yabamenesheje.Nizeyimana Jean Bosco, umugabo muri uru rugo avugako yakanguwe n’umwanawe amubwira ko ihene iri guteza ibibazo mu rugo amubaza niba yarimo ibyara.

Ngo yageze mu cyumba ihene iramucakira ati “Mu gitondo umwana mfite wiga muri Secondaire yaje nijoro nkangutse arampamagara ati ‘Papa ko numva ya hene irimo guteza ibibazo irimo kubyara?Ndabyuka ngeze mu cyumba yaririmo ihene nayo iba irancakiye mbandasohotse noneho nari nambaye urukweto rufunze nyikubita umugeri ngirango ndayikanga reka da ihene iba irangarukanye.Noneho ndavuga nti ’noneho ibi bintu n’ibiki? .”

Avuga ko yakuruye ikiziriko akayerekeza muri corodori ubundi akayifungiramo kugirango itamusanga mu cyumba yarimo.Ngo byamusabye kunyura mu idirishya kugirango ajye guhuruza umukecuru wayimuhaye.

Mukaremera ubyara uyu muhungu we yavuze ko atigeze yegera iyo hene akavuga ko atazi ukuntu ihene yasara kuko atazi kuroga, gutekerekera ndetse n’ibindi byose byatuma ikintu gita ubwenge.

Pasiteri Jean Marie Vianney Niyibizi avuga ko yinjiye aho ihene yariri ikabanza kumutera ubwoba ariko ko imbaraga zimurimo z’Imana ziruta kure ibyari muri iyo hene.

Uyu mukecuru n’umuhungu we bavuga ko badashobora kongera gufata iyo hene ahubwo ko igiye kuba inyagasozi.Umuyobozi w’umudugudu we avuga ko bavugishe inzego z’umutekano kugirango iyi hene yicwe.

Ibitekerezo

  • Ni byiza gusenga, ariko birushaho kugira akamaro iyo abasenga dusenganye ubwenge n’ubumenyi biva ku Mana (spiritual wisdom and knowledge). Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara ku ihene yarumwe n’imbwa yasaze. Ni ukwitonda rero kuko n’abantu yaruma yabanduza ibyo bisazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa