skol
fortebet

Gasabo: Umucuruzi amaze umwaka yirirwa mu gisambu imvura ikamuhitiraho

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

Rutagengwa ni umugabo w’imyaka 50 y’amavuko utuye mu Kagara ka Kamatamu mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo amaze umwaka wose yicara mu gisambu aho aba afite agatebe n’umupira aba afite mu ntoki rimwe na rimwe akanyuzamo akawukinga mu maso.
Amashusho agaragaza ko uyu mugabo buri kanya yihungura ku nda.Yari afite umugore n’abana babiri.Abaturanyi bavuga ko yari afite amazu menshi ariko asa n’utayabamo.
Bamwe mu baturanyi bavuga ko uyu mugabo yakubitwaga n’umugore yishakiye akaza gufata (...)

Sponsored Ad

Rutagengwa ni umugabo w’imyaka 50 y’amavuko utuye mu Kagara ka Kamatamu mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo amaze umwaka wose yicara mu gisambu aho aba afite agatebe n’umupira aba afite mu ntoki rimwe na rimwe akanyuzamo akawukinga mu maso.

Amashusho agaragaza ko uyu mugabo buri kanya yihungura ku nda.Yari afite umugore n’abana babiri.Abaturanyi bavuga ko yari afite amazu menshi ariko asa n’utayabamo.

Bamwe mu baturanyi bavuga ko uyu mugabo yakubitwaga n’umugore yishakiye akaza gufata icyemezo cyo guhunga kugirango atange amahoro mu rugo,bavuga ko hakenewe abanyamasengesho kugirango bamukize ibyo bavuga ko ari ‘amashitani’.

Ngo nibwo buzima yibieramo,iyo imvura iguye iramunyagira.Umwe mu baturanyi ati “Biterwa n’ubwo burwayi bwe.Ni mugoroba arasohoka ajyayo na mu gitondo nabwo bikaba uko akiyicarira hariya…Ahubwo ahava atinze nka saa yine n’igice z’ijoro."

Undi mugore nawe ati “Hariya ahamara amasaha menshi cyane kuva mu gitondo.Ajyayo nka saa kumi za mugitondo…Amaze nk’umwaka ahari ahaza agahagarara hariya.Kariya gatebe nyine arakagendana aba agafite.Niyo atashye aragatahana.”

N’ubwo afite amazu menshi ndetse anakodesha ariko ngo yaje kujya kure y’umugore we aho anavuga ko yaba ariwe umuroga.Umugore uturanye nawe ati “Yari muzima ntakibazo afite acuruza afite Boutique ikomeye abana n’umugore ntakibazo.Bigeze aho rero umugore akajya amukubita.Ubwo abayobozi babwira umugore ngo niyigendere noneho abwira umugore ngo najyende niwe umuroga ngo nakira azagaruka.Kugeza n’ubu rero ntiyigeze akira."

Radio/TV1 ducyesha iyi nkuru yavuganye n’uyu mugabo nubwo kuganira n’umuntu nk’uyu biba bitoroshye,yumvikanaga mu mvugo zisobanya.Rimwe yavugaga ko yaje gusabiriza ubundi akavugako aba yagiye gutembera.

Uyu mugabo ugera muri icyo gisambu ahora ahagazemo aho agera saa kumi za mu gitondo akahava saa yine z’ijoro, yabivuze muri aya magambo, ati “Ntabwo mba hano.hariya [Umunyamakuru yamubazaga aho aba];yeeee [Umunyamakuru yamubazaga amarekezo]....

Yego ndi hano[ yabazwaga impamvu ari mu gisambu]..Mu kanya [Yabazwaga igihe ahavira]..Ndimo gusaba[Yabazwaga icyo aba yagiye gukora]…Aseka cyane, Oya ntabwo nsabiriza[Yari abajijwe impamvu asabiriza ahatari abantu]..Ni ugusabiriza nibwo burwayi mfite [Yasubije abajijwe niba afite uburwayi bwo gusaba].”

Abajijwe ibijyanye n’ako gatebe ahorana nako, ati ‘Urakoze cyane’.Uyu mugabo aho ari aba afite Telefone yumva muzika akanageraho agahinduranya inyakiramajwi yumviraho[Radio].

Ngo iyo imvura iguye ajya anyuzamo akajya kugamo ariko mu gihe ibaye nyeya arahaguma akahanyagirirwa.Yagize ati “Ntibibaho ntabwo njya nyagirwa njya mu rugo nihari hafi ya hano.”

Ku ruhande rw’abaturanyi b’uyu mugabo basabye ko abanyamasengesho bivugwa ko ‘niba koko barimo imbaraga z’Imana’ bagakwiye gushyiramo agatege bakaza gusengera uyu mugabo.Ngo ajya anyuzamo akajya guteka mu rugo iwe ubundi agahita agaruka muri icyo gisambu.

Ibitekerezo

  • Please send him to Caraes NDERA this issue could a mental disorder due to family problems

    sha mbega ibintu bibaje wee ariko Mana mutabare pe
    ukuntu akiri umujeune rwose.Imana imugenderere

    Yego rwose ni AMADAYIMONI.Mujye mubyemera.Niyo akoresha babandi bagira URUHEREKO,cyangwa babandi bafata imodoka ntigende.YESU ari hano ku isi,yigishaga ko amadayimoni abaho.Umukuru wayo yitwa SATANI.Niwe chef w’iyi si nkuko YESU yavuze muli Yohana 12:31.Ku munsi w’imperuka,imana izazirika SATAN n’abadayimoni be,yice kandi n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Niwo muti rukumbi w’ibibazo isi ifite.Intambara,abicanyi,abasambanyi,ruswa,kwiba,etc..byose biyoborwa na SATANI n’Abadayimoni be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa