Kigali

Gasabo: Umugore waryamye ari muzima mu gitondo yasanzwe mu nzu ye yapfuye

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 November 2019 Yasuwe: 8100

Umugore witwa Uwihirwe Aline wari utuye mu mudugudu wa Gashubi, akagari ka Nyamabuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo yasanzwe mu nzu yabagamo wenyine nta mugabo yapfuye, kuri uyu wa Mbere taliki ya 25 Ugushyingo 2019.



Uyu mugore wabanaga n’umwana we muto yasanzwe iwe yapfuye urupfu benshi mu baturanyi be bemeza ko ari amayobera kuko ngo mu gitondo umwe muribo yinjiye mu nzu ye agasanga atagihumeka kandi ku mugoroba yari muzima.

Aba baturage bavuze ko uyu Uwihirwe ashobora kuba yanizwe cyangwa akaba yahawe uburozi bumwica kuko ngo mu cyumba cye basanzemo Gaze,bituma bakeka ko uwaba yamunize yaba yayikoresheje mu kujijisha ngo abantu bagire ngo niyo yamwishe

Mu kiganiro Umuryango wagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata,Iyamuremye Francois,yadutangarije ko nta wakwemeza ko uyu mugore yishwe anizwe nkuko byatangajwe n’aba baturage.

Yagize ati “Ntawakwemeza ko yishwe.N’umuntu wasanzwe mu nzu ye yapfuye ntawakwemezako yishwe kuko hari impamvu nyinshi zatuma umuntu apfa atishwe.Nta kibazo cy’umutekano dufite,nta gikomere na kimwe bamusanganye".

Amakuru y’urupfu rwa Uwihirwe rwamenyekanye ubwo umwe mu baturanyi be yabonaga umwana we ari hanze kandi inzu ifunguye hanyuma ngo yinjira agiye kumureba,ageze mu nzu asanga yapfuye.

Abaturage bahise bitabaza inzego zibanze nazo zibimenyesha polisi na RIB hahita hatangira iperereza.Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa kwa muganga ngo usuzumwe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Musanze: Imvura idasanzwe yarituye umusozi wasenye amazu 13 yo mu mirenge...

Amazu 13 yo mu mirenge ya Muko na Kimonyi mu karere ka Musanze yasenywe...
5 December 2019 Yasuwe: 1871 0

Nyamasheke: Umukingo wagwiriye inzu abantu 4 muri 11 bari bayirimo bahasiga...

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Ukuboza 2019, mu mudugudu wa Mugohe,akagari ka...
4 December 2019 Yasuwe: 1686 0

RIB na Polisi y’igihugu baje ku isonga mu bigo bya mbere bigaragaramo ruswa...

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda ufite...
3 December 2019 Yasuwe: 2635 0

Muhanga: Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho gucuruza umwana...

Abantu babiri bakomoka mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye batawe...
2 December 2019 Yasuwe: 2269 0

Gasabo: Umugore waryamye ari muzima mu gitondo yasanzwe mu nzu ye...

Umugore witwa Uwihirwe Aline wari utuye mu mudugudu wa Gashubi, akagari ka...
25 November 2019 Yasuwe: 8100 0

Minisiteri y’ubuzima na Imbuto Foundation bahaye imbangukiragutabara 20...

Minisiteri y’ ubuzima ifatanyije n’ umuryango Imbuto Foundation bahaye...
23 November 2019 Yasuwe: 1022 0