skol
fortebet

Gasabo: Umukobwa wakoraga muri Polisi yataye umwana muri W.C

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Hari mu rucyerere rwo mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane ubwo Mu mudugudu wa Kanserege Akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Umukobwa witwa Yamuragiye Jeannette w’imyaka 18 y’amavuko yabyutse muri icyo gicuku maze ajya mu bwiherero ari naho yabyariye umwana ahita amuta mu musarane.
Uyu musarane yatayemo umwana we ufite uburebure bwa metero 20.Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017 ,Inzegoz’umutekano ndetse n’Ubuyobozi (...)

Sponsored Ad

Hari mu rucyerere rwo mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane ubwo Mu mudugudu wa Kanserege Akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, Umukobwa witwa Yamuragiye Jeannette w’imyaka 18 y’amavuko yabyutse muri icyo gicuku maze ajya mu bwiherero ari naho yabyariye umwana ahita amuta mu musarane.

Uyu musarane yatayemo umwana we ufite uburebure bwa metero 20.Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017 ,Inzegoz’umutekano ndetse n’Ubuyobozi bafatanyije n’abaturage basenya umusare kugirango uwo mwana avanywemo.


Jeannette yakuyemo inda umwana amuta mu musarani wo mu rugo wa metero 15/Photo:Umuseke.rw
Ngokugeza ku isaha ya kumi z’uyu munsi ntibyari byakunda ko uwo mwana avanwamo, abaturage bavuga ko ntabushobozi bafite bwo kujya muri WC kuko harimo acide.

Ni mu gihe uyu mukobwa yajyanwe kwa muganga kugirango inda ya nyuma bamufashe kuyibyara nk’uko TV 1 ibitangaza ndetse ngo n’inzego z’umutekano bari bamutegereje kugirango asobanure ibyo akurikiranyweho.

Umwe mu baturage ati “Umukobwa yagiye mu bwiherero nka saa munani z’ijoro atinda kugaruka Mukuru we arasohoka agiye kureba hanze asanga n’uko byamugendeye nyine.”

Undi nawe ati “Twumvise ko yayikuyemo gusa ngo yamutaye muri W.C…Ni ibyo numvise bahita badusaba ubufasha bwo gukuraho iriya W.C”

Patrice Ndanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru yabwiye TV1 ducyesha iyi nkuru ko kuba umukobwa yatwise bitamuha uburenganzira bwo kuyikuramo ahubwo ko yagakwiye kwegera abaganga bakamugira inama.

Bamwe mu baturage bamusabiye igihano cy’urupfu abandi nabo bakavuga adakwiye guhanwa wenyine kuko hari umusore wamuteye inda bose bakwiye guhabwa igihano cyinga,hari n’ababyeyi bavugaga ko abasebeje.

Umugore wari uturanye n’uyu mukobwa avuga ko yari asanzwe akora isuku mu Kigo cya Polisi giherereye ku Kacyiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa