skol
fortebet

Gicumbi: Gukunda amandazi bituma batwara inda batateguye

Yanditswe: Saturday 24, Nov 2018

Sponsored Ad

Abakobwa bo mu Karere ka Gicumbi bahishuye ko amandazi n’ imyenda igezweho yo kwambara (style) aribyo ntandaro y’ inda zitateganyijwe.

Sponsored Ad

Babivuze ubwo hakorwaga umuganda rusange usoza ukwezi k’ Ugushyingo 2018, wabaye none tariki 24. Uyu muganda wahuriranye n’ umunsi wo gutangiza gahunda yahariwe urubyiruko ruri mu biruhuko wiswe Intore mu Biruhuko.

Uyu munsi watangirijwe mu karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru. Umuhango wo gutangiza uku kwezi witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi.

Minisitiri Mbabazi yabajije umwe mu bari b’ I Gicumbi igituma abana b’ abakobwa batwara inda zitateguwe.

Mbabazi yagize ati “ Hano I Gicumbi ubona ari iki gituma abana babakobwa batwara inda zitateguwe, ese ubona abo bana babashukisha iki?”

Uyu mukobwa atazuyaje yamusubije ko ari amandazi kuko abakobwa bayakunda.

Yagize ati: “Akenshi abakobwa dukunda kurarikira amandazi, cyane abakobwa bo mu cyaro, ku buryo iyo ubonye umuhungu wambaye sitire(style) nziza uhita umwemerera”

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko rw’ u Rwanda gufata iyambere bakarwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe mu rubyiruko muri ibi biruhuko.

Minisitiri Mbabazi yabwiye abakobwa b’ i Gicumbi ko bidakwiye ko Umunyarwandakazi ashukishwa amandazi ngo amwicire ubuzima bwe bwose yongeraho ko style itaribwa kandi ko itarihira umuntu ishuri.

DC Clement

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa