skol
fortebet

Gicumbi: Umusore yishwe n’amazi arimo gusenga, ayo mazi yakuwemo ’Igisasu’

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017 umusore witwa UWURUGWIRO Amosi wari mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’amazi ubwo yasengeraga aho bita ku isumo, ni mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi.
N’ubwo benshi bakomeje amasengesho yo kwegera Imana ugasanga barajya mu butayu ndetse n’ahandi hatandukanye usanga hari n’abandi bitahiriye; Urugero ni uyu musore wapfiriye mu Murenge wa Mutete aho ugabanira n’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka (...)

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017 umusore witwa UWURUGWIRO Amosi wari mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’amazi ubwo yasengeraga aho bita ku isumo, ni mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi.

N’ubwo benshi bakomeje amasengesho yo kwegera Imana ugasanga barajya mu butayu ndetse n’ahandi hatandukanye usanga hari n’abandi bitahiriye; Urugero ni uyu musore wapfiriye mu Murenge wa Mutete aho ugabanira n’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

TV1 ducyesha iyi nkuru ivuga ko uyu musore yatwawe n’amazi menshi bitewe n’imvura nyinshi yaguye maze amazi aba menshi y’uyu mugenzi n’uko uyu mosore witwa UWURUGWIRO Amosi wari uzwi ku izina rya ‘Bisate bya Nyagasani’ kuko akomoka ahitwa Bisate mu cyahoze ari Ruhengeri ubu ni ma Majyaruguru akaba afite imyaka 28 y’amavuko akaba yaje kugwa muri uwo mugezi.

Bamwe mu baturage baharaye abandi bazindukira kuri uyu mugezi bategereje ko umurambo w’uyu musore uboneka, umwe mu baturage ati “Nibwo bambwiye ngo hano hantu haguye umuntu bati ‘wa mugabo wari uri hano aguye mu mazi’bambwiye ko arembuje gatatu kandi ko ntashobora kujyamo ngo mukuremo .”

Uyu mugabo avuga ko ayo mazi atari ayamenyereye kuburyo yajyamo akavanamo uwo murambo.Ngo akurikije aho amazi yageraga imvura itararwa yari yiyongereho menshi cyane kuburyo uwashoboraga kujyamo wese yari kurengerwa.

Yakomeje avuga ko yabwiye Umukuru w’Umudugudu ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ibyerekeye aya makuru y’urupfu rw’umusore wari wagiye gusenga agapfa aguye mu mazi.

Umwe mu bagore bari bagiye gusenga nawe ati “Byose byatewe n’imvura yaguye,ubundi hano hantu twari dusanzwe tuhasengera ntakibazo…Amazi yaruzuye agera no muri aka gasantare hose.Twese twavuye mu mazu turahunga kuburyo amazi yari adasanzwe harimo n’igisasu cyabonetse muri aya mazi.

Avuga ko nubwo uyu musore yaguye muri aya mazi atari azi neza ko yamaze kwiyongera.Uwaturutse muri Nyabihu avuga ko yazanywe no kureba muri ayo mazi mwenedata kuko ngo yabimenyeshejwe kuri Telefone.

Abari kuri irusumo bavuga ko umurambo w’uyu musore udashobora kuboneka vuba ahubwo ko bishobora gufata icyumweru cyose.Bamwe bati ‘ashobora kuboneka mu minsi ine cyangwa itanu’ inama nagira abantu n’uko bagomba kwitondera ahantu nkaha.

Abaturiye aka gace ntibemeranya ku gusengera aha, hari abavuga ko bazakomeza kuhasengera abandi nabo bakavuga ko bagiye kuyoboka urusengero.Uyu nyakwigendera abaye uwa kabiri uhaguwe kuko uwa mbere yahaguye mu 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa