Kigali

Gicumbi: Umuturage yarwaniye na Gitifu mu nteko y’abaturage bose batabwa muri yombi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 December 2019 Yasuwe: 4831

Umunyamabanga nshwingwabikorwa w’akagari ka Gihembe, Mwiri Ronald,yarwanye n’umuturage ayobora witwa Nteziyaremye bapfa ko yamushyize ku rutonde rw’abadafite ubwiherero bwujuje ubuziranenge.



Kuri uyu wa kabiri Tariki 17 Ukuboza, ahagana saa cyenda,mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, Umuturage witwa Nteziyaremye yarwanye na gitifu w’akagari amuciraho ishati bari mu nteko y’abaturage.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza,uyu muturage yarakajwe cyane nuko uyu Gitifu yamukuye ku rutonde rw’abagombaga guhabwa isakaro, yarangiza akamuhamagara mu ruhame mu baturage batagira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Iki kinyamakuru cyavuganye n’uwari muri iyi nteko usanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko bari biriwe bari kumwe na gitifu barimo kubakira umusarani, umukecuru utishoboye nyuma ya saa sita bagahita bakomezanya na we mu nteko y’abaturage.



Akomeza avuga ko Bageze mu nama ngo Gitifu w’akagari yarayitangije atangira ashima abayijemo ubundi ahita asoma urutonde rw’abantu bafite imisarani itujuje ibisabwa,bageze kuri Nteziyaremye yahise ahaguruka atangira gutunga urutoki gitifu.

Ati:”ubwo rero uwo muturage atangira kubaza gitifu impamvu amusoma ku rutonde rw’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa kandi ubwiherero bwe ari bwiza kurenza ubwo ku kagari, akajya amubwira ko nta mpamvu yo kumukebura ku byamunaniye”.

Nteziyaremye usanzwe ufite ubumuga bw’ingingo ngo yakomeje gutonganya Gitifu ari nako amusatira.



Ati:”Ikindi wowe wankuye ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibati mfite ubumuga urangije uriha abazima none urimo kumbaza iki? “.

Umuturage waduhaye amakuru yavuze ko izo ntonganya zahise zivamo imirwano.

Ati”ubwo rero Nteziyaremye yahise yegera imbere asumira gitifu ngo amukubite, gitifu na we ahita amukubita urushyi batangira kugundagurana kugeza ubwo uwo muturage aciye ishati ya gitifu akayigira ubushwambagara gusa twahise dutabara”.

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Akagari ka Gihembe Mwiri Ronald yemeje aya makuru gusa avuga ko ari kuri polisi nuwo muturage bahise bamuta muri yombi akaba ari nacyo kibazo arimo gukurikirana.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwari umuganga muri CHUK yasanzwe mu icumbi rye yapfuye

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza ngo...
1 April 2020 Yasuwe: 4681 0

Ngororero:Umugabo ushinjwa kwigomeka ku buyobozi yafashwe ari gukoresha...

Umugabo witwa Rimenyande Jean Damascene w’imyaka 36 wo mu Murenge wa...
31 March 2020 Yasuwe: 4745 0

Nyabihu: Inkuba yakubise ababaji babiri bahasiga ubuzima

Abagabo 2 bakoraga akazi k’ububaji basanzwe bapfuye, kuri uyu wa Mbere...
31 March 2020 Yasuwe: 1948 0

Manchester United yiyemeje gushora miliyoni 135 z’amapawundi ku mukinnyi...

Ikipe ya Manchester United yatangiye gutekereza uko yaziyubaka mu mwaka...
30 March 2020 Yasuwe: 3218 0

Covid-19:Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu wagobotse...

Umuryango nyarwanda utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu...
30 March 2020 Yasuwe: 1373 0

Abanyarwanda basabwe kwirinda gukoresha imiti aho itagenewe bagerageza...

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) kibwira abaturage...
30 March 2020 Yasuwe: 892 0