skol
fortebet

Gisagara: Abana batoragura imyanda mu kimoteri cy’ uruganda bakayirya [VIDEWO]

Yanditswe: Friday 15, Sep 2017

Sponsored Ad

Gisagara - Mu kimoteri cy’ uruganda GABI Ltd rukora urwagwa mu bitoki hagaragara abana batoragura imyanda iba yamenwe n’ abakozi b’ uruganda bakayirwa.
Aba baba bari kumwe n’ abantu bakuru. Bose bajya muri iki kimoteri bitwaje ko bajyanywe no gutoragura ibishishwa by’ imineke uruganda ruhamena ngo bage kubigaburira amatungo.
Nk’ uko bigaragara mu mashusho yafashwe n’ Umunyamakuru w’ Umuryango kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri, imwe mu myanda aba bana baba batoraguye barayirya.
Ntabwo (...)

Ntabwo byadushokeye kuvugana n’ umwe muri abo bana kuko inshuro zose twagerageje kubegera ngo tubavugishe bahitaga biruka. Ibi ni nako byagenda ku babyeyi bakuru barwaniraga n’ aba bana ibi bishishwa by’ imineke kuko nabo bahungaga itangazamakuru.

Nk’ uko bigaragara mu mashusho n’ amafoto muri ibi bishishwa haba harimo imyanda yatangiye kubora.

Iyo umukozi w’ uruganda agiye kumena iyi myanda mu kimoteri aba bana n’ ababyeyi barayirwanira.

Kubwimana Alphonse, Umukozi ushinzwe gutunganya umusaruro w’ uruganda yatangarije Umuryango ko iki kibazo cy’ abana barya imyanda imenwa n’ uruganda bagiye kukitaho.

Yagize ati “Ikibazo cya bariya baba tugiye kubabuza ntabwo bazahagaruka”

Rutaburaringoga Gerome yatangarije Umuryango ko ubuyobozi bw’ akarere butazi ikibazo cy’ aba bana, avuga ko ubwo bukimenye bugiye kugikurikirana.

Yagize ati “Abo bana ntabwo dusanzwe tubazi, wasanga mwahuriranye nabo wenda baje uyu munsi, ariko ubwo tubimenye tugiye kubikurikirana”

Uruganda GABI Ltd, rumaze umwaka umwe rukora. Abakozi barwo bavuga ko bategereje guhabwa icyangombwa cy’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuziranenge (RBS).

Aba bana iyo itangazamakuru ribegereye ntabwo bemera kugira icyo avuga ahubwo bararihunga)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa