skol
fortebet

Gisagara: Barindwi barimo Gitifu wa Mukindo bakurikiranyweho guhohotera umuturage

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo barindwi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara ushinjwa ibyaha birimo kugerageza kwambutsa umuturage umupaka anyuze ahatemewe no guhohotera umuturage.

Sponsored Ad

Abo bagabo barindwi batawe muri yombi ku wa 25 Kanama 2020, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndora mu Karere ka Gisagara.

Barimo Rutaganda Jean Félix usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara; Umuhuzabikorwa wa Dasso muri uyu murenge witwa Ntahompagaze Emmanuel; Dasso uhakorera witwa Habyarimana Alphonse; uwahoze ari Umukuru w’Umudugudu wa Mukindo, Hategekimana Charles; abaturage babiri aribo Nsengiyumva Vincent na Habonimana Jean Baptiste n’umugabo w’umugore wahohotewe witwa Macumi Ildephonse alias Bagora.

Amakuru avuga ko muri Kamena 2020 umugore witwa Niyomuhoza Joselyne ucumbitse mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yashinje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo, Rutaganda n’ukuriye Dasso muri uwo murenge ko bamuhohoteye bakamufunga ndetse bakanamushyira kuri moto bakamujyana kumuroha mu Akanyaru ariko ku bw’amahirwe akaza kuvamo adapfuye.

Yigeze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko hashize amezi abiri bibaye ariko ko atigeze ahabwa ubutabera.

Niyomuhoza uvuga ko afite inkomoko mu Burundi yashakanye n’umugabo w’Umunyarwanda, Macumi Ildephonse, babyarana kabiri ariko nyuma ngo batangira kubana nabi ku buryo anashinja umugabo we ko ari we wishe umwana muto babyaranye.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha ko aba bagabo uko ari barindwi batawe muri yombi ndetse ko dosiye zabo ziri gukorwa n’iperereza rigikomeje.

Ati “Bahohoteye umuturage. Dosiye zabo ziri gukorwa, iperereza rirakomeje, zizagezwa mu bushinjacyaha mu gihe kigenwa n’amategeko. Ni umugabo wari ufitanye amakimbirane n’umugore.”

Aba bagabo bose bahuriye ku byaha birimo gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko, kwambutsa cyangwa kugerageza kwambutsa umuntu anyuze ahatemewe, gufata icyemezo kibuza iyubahirizwa ry’amategeko, ubufatanyacyaha mu kwambutsa no kugerageza kwambutsa umuntu anyuze ahatemewe no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Muri ibi byaha byose bakurikiranyweho, usibye icyo kwambutsa cyangwa kugerageza kwambutsa umuntu anyuze ahatemewe, gihanishwa igifungo cy’amezi atatu ariko atarenze atandatu, ibindi byose nta na kimwe kiri munsi y’igifungo cy’imyaka itatu ariko itarenze itandatu.

Inkuru IGIHE

Ibitekerezo

  • None ko urukiko rwabarekuye! Ibi bivuze ko uburyo abantu bihutisha ibihuha no guhimba ibyaha bikwiye kwibazwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa