skol
fortebet

Gukuramo inda bizajya bigenwa na Minisiteri y’Ubuzima aho kuba inkiko

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2017

Sponsored Ad

Umwana utwite ubyifuje, ashobora gukurirwamo inda, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 125 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ririmo kwemezwa n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite. Gukuramo inda kandi bigiye kujya bigenwa n’iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano aho kunyura mu nkiko nk’uko byakorwaga mbere.
Mu mpamvu zemewe kugira ngo umuntu wakuyemo inda ntakurikiranwe, harimo no kuba ari umwana. Gusa ingingo ya 126 ivuga ko uwo mwana abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi (...)

Sponsored Ad

Umwana utwite ubyifuje, ashobora gukurirwamo inda, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 125 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ririmo kwemezwa n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite. Gukuramo inda kandi bigiye kujya bigenwa n’iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano aho kunyura mu nkiko nk’uko byakorwaga mbere.

Mu mpamvu zemewe kugira ngo umuntu wakuyemo inda ntakurikiranwe, harimo no kuba ari umwana. Gusa ingingo ya 126 ivuga ko uwo mwana abisabirwa n’abamufiteho ububasha bwa kibyeyi nyuma yo kubyumvikanaho. Ibi ariko bamwe mu badepite bagaragaje ko ari imbogamizi bitewe n’uko hari abana badafite ababyeyi, abandi ntibabisanzureho bihagije. Ati "Uyu mwana mwibuke ko afite ikarita, afite ikarita ya mutuelle, afite ikarita ya RAMA, ashobora kugenda akajya kwa muganga, bakamufasha, atagombye ko aba bantu bose bamwuzura hejuru, buri wese avuga icyo atekereza, ubwo niko iminsi yihuta. Kandi ngira ngo nibutse ko impamvu bijya no mu buzima, iki ni icyemezo kireba ubuzima, ntabwo ari ikireba imyitwarire y’abantu."

Ibi ni nabyo Dr. Aflodis Kagaba, umuyobozi w’umuryango uharanira guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu HDI agarukaho. Ati, "Turishimira ko babyongeyemo umwana nawe abyemerwa, ariko kuvuga ko abanza kubona uburenganzira bw’ababyeyi, ni ikibazo gikomeye cyane. Twanifuzaga ko nibura bafata nk’abana bakuze, nko guhera ku myaka 16 cyangwa 17, kuko babona indangamuntu, bemerewe gukora akazi, bakaba babaha ubwo burenganzira. Kuko nk’uko mubizi neza mu muco wacu ntabwo byoroshye, umwana uretse no kuba yatwaye inda, no kuvuga ko yakoze imibonano mpuzabitsina kubibwira ababyeyi ntibishoboka. Urumva rero n’ubundi, bishobora kuzaba imbogamizi ituma abana bashobora kujya kubikora muri bwa buryo bufifitse, bushobora guhitana ubuzima bwabo."

Ingingo ya 126 ariko isobanura ko iyo abafite ububasha bwa kibyeyi ku mwana batumvikanye hagati yabo cyangwa se batumvikanye n’umwana, icyifuzo cy’umwana ari cyo kitabwaho. Perezida wa komisiyo ya politiki yasuzumye uyu mushinga akaba avuga ko bikuraho izo mbogamizi. Yagize ati, "Kuvuga ngo abiganireho n’ababyeyi, bamubyaye, cyangwa abafite ububasha bwa kibyeyi, ni ukugira ngo barebe aho inyungu zabo ziri, nibarangiza bafate umwanzuro. Igihe atabyumvikanyeho n’abafite ububasha bwa kibyeyi, icyifuzo cy’umwana kirubahirizwa, akabimenyesha ubuyobozi bumwegereye. N’iyo kandi atabishaka iyo nda ntishobora kuvamo. "

Ubusanzwe, gukuramo inda ni icyaha gihanwa n’amategeko. Gusa ingingo ya 125 yemerera gukuramo inda iyo utwite ari umwana, iyo utwite yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyo utwite yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba utwite yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite. Ibi bikorwa na muganga wemewe na Leta, iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano rikazagena inzira binyuramo.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa