skol
Kigali
startimes

Gusiganwa n’isaha yo gutaha ya saa tatu byateje impanuka zahitanye abantu 14

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 10 August 2020 Yasuwe: 11012

Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri iki cyumweru dusoza, ahanini ngo zaturutse ku muvuduko ukabije, habaye impanuka zinyuranye zahitanye ubuzima bw’abantu 14, hatiyibagijwe abakomeretse n’imitungo yangijwe.


Byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, aho yavugaga ku bijyanye n’abatubahiriza amategeko y’umuhanda kubera gusiganwa n’amasaha cyangwa izindi mpamvu bigateza impanuka.

ACP Ruyenzi agaruka ku mibare y’impanuka zabaye muri iki cyumweru ndetse akanakomoza ku mpamvu zizitera, ziganjemo amakosa yo mu muhanda. Agira ati:

Muri iki cyumweru dusoza habayemo impanuka zitari nke ariko izabayemo guhitana ubuzima bw’abantu ni 13, aho hapfuye abantu 14. Si bake mu cyumweru kimwe. Impanuka zirindwi (7) kuri izo 13 zatewe n’umuvuduko ukabije, simvuze izindi zagiye zikomerekeramo abantu zikangiza n’imitungo.

Turibanda kuri izi zahitanye abantu, nkasaba abashoferi rero kwitwararika, bongere imbaraga mu kubahiriza amategeko y’umuhanda, kuko bayubahirije uko ari impanuka zagabanuka cyangwa ntizinabe.

Ndavuga ibyo kuko hari nk’impanuka eshatu (3) zabaye kubera abashoferi baciye ahatemewe (sens unique), ni ukutita ku bintu ku buryo bukabije, mubyirinde.

Yavuze kandi ko uwo muvuduko munini ku batwaye ibinyabiziga ugaragara cyane mu masaha y’ijoro yegereza ayo guhagarika ingendo. Ati:

Mu masaha yegereje saa tatu z’ijoro ubona bikabije, abantu bigaragara ko batazi kwifatira icyemezo kuko ikinyabiziga ari wowe ugitwara si cyo kigutwara. Ni wowe uzi igihe uhagurukira bitewe n’aho ujya, haguruka ku gihe ku buryo saa tatu zigera wageze aho ujya ariko utirutse cyane, kuko akenshi muri ayo masaha ubona moto n’imodoka byameze amababa, amapine adakora hasi.

Muri izo mpanuka kandi hari izatewe n’abashoferi batwara bavugira kuri telefone ndetse n’abatwara banyoye ibisindisha. Tuributsa abantu ko kunywa ibisindisha ukajya gutwara ikinyabiziga ari ikizira, buri wese ukoresha umuhanda yitwararike bityo agere iyo ajya amahoro.

ACP Ruyenzi avuga kandi ko kurenza saa tatu z’ijoro umuntu akiri mu nzira kugeza ubu bikiri icyaha, keretse ku babyemerewe cyangwa n’undi wese wabisabiye uruhushya.

Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi

ACP Teddy Ruyenzi arasaba abashoferi kubahiriza amabwiriza bityo birinde impanuka. Ati:

Kugeza ubu amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe kurenza saa tatu uretse ababyemerewe. Abo ni abatanga serivisi za ngombwa zemewe, abashinzwe umutekano, abo mu buzima, mu itumanaho, mu mazi n’amashanyarazi. Abasigaye bagomba kubisaba kuko atari ibya buri munsi, nk’ugiye kwivuza akaba yafashwa.

Yibukije kandi abafite ibinyabiziga biri ku rutonde rw’ibigomba kujya muri ‘Contrôle Technique’, ko babyubahiriza bakajyayo, kuko muri izo mpanuka na none ngo harimo izatewe n’uko ibinyabiziga bitari bimeze neza, ba nyirabyo bakaba batarabyitayeho cyangwa bataramenye ko bifite ibibazo.

Yunzemo ko ibyo binyabiziga byahawe iki cyumweru kuba byarangije gukorerwa iryo suzuma, bityo ko mu cyumweru gitaha abatazaba barabikoresheje, ibinyabiziga byabo bizatangira gufatwa kuko bitazaba byujuje ibisabwa.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble BAJYANAMA

    RWOSE birakwiye ko bongeraho isaha 1, couvre feu igatangira saa yine. Kuko n’ubundi abanyarwanda benshi batangira gutaha saa 3; Ni ikibazo kuko nanjye hari umuhanda wa RWAMPARA uri danger, kuwunyuramo mu masaha ya Saa MBIRI z’ijoro ni ukwiyahura kuko imodoka ziba ziguruka. Urebye nabi wahasiga ubizima. Isaha 1 y’inyongera yaramira benshi. Nkuko kandi bigaragara, accident ihitanye abantu benshi kurusha COVID 19; Kandi zigasiga n’inkomere, ubumuga no kwangiza imitungo.

    3 months ago
  • chat_bubble

    ntago ari abashoferi pe police nayo ibigiramo uruhare !!!!nonese siyo itanga amabwiriza nibihano nkabimwe byamande nokurara muri stade????nimurangiza ngo impanuka ko nziko abashinzwe umutekano barara mumuhanda police yo ijya kwiryamira birumvikana ko ariyo mpamvu bashyiraho amasaha!!!!! ahubwo njyewe nizo ninkeya pe nimudahindura imikorere turahashirira ntakabuza??????????????

    3 months ago

Inzindi nkuru

Abantu 72 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 28 barayikira

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 26 Ugushyingo 2020,...
26 November 2020 Yasuwe: 1184 0

Abantu 76 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 29 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 25 Ugushyingo 2020,...
25 November 2020 Yasuwe: 1180 0

Inyubako zizatuzwamo abari batuye muri Bannyahe ziri mu Busanza zamaze...

Inyubako za mbere zizatuzwamo abantu ba mbere mu batuye mu midugudu igize...
25 November 2020 Yasuwe: 2791 0

Abantu 44 bakize Covid-19 mu Rwanda abandi 24 barayandura

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 24 Ugushyingo 2020,...
24 November 2020 Yasuwe: 1102 0

Perezida Kagame yakiriye Irage yahawe n’umubyeyi w’Intwaza uherutse...

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, nibwo Umuyobozi w’Umuryango...
24 November 2020 Yasuwe: 2688 0

RBC igiye gutangira gupima COVID-19 ikoresheje imbwa

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko mu kwezi kumwe kizaba...
24 November 2020 Yasuwe: 766 0