skol
fortebet

Guverineri Gatabazi yagize icyo avuga ku mugore wabaye abana 3 avuye gutora abadepite[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Intara y’ Amajyaguru Jean Marie Vianney Gatabazi yasuye umugore wo mu majyaruguru wabyaye avuye gutora avuga ko uyu mugore yerekanye urukundo rukomeye afitiye igihugu n’ agaciro aha igikorwa cy’ amatora.

Sponsored Ad

Maniraguha Claudine wo mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika muri Burera yabyariye mu nzira abana batatu b’impanga ubwo yari avuye gutora Abadepite kuri uyu 3 Nzeli 2018.

Guverineri Gatabazi yahembye uyu mubyeyi amuha amuha icyo yise ‘Igikoma cy’ umubyeyi’.

Maniraguha Claudine yabwiye itangazamakuru ko yabyutse yumva ababara mu nda ariko akihangana akajya gutora hanyuma igise kikamufatira mu nzir avuyeyo.

Gatabazi yavuze ko kimwe mu byamuteye kujya gufasha uyu mubyeyi ariko atishoboye. Mu bisanzwe kwita ku bana batatu bavukiye rimwe bisaba ubushobozi butoroheye buri wese.


Gatabazi JMV


Maniraguha Claudine atewe ubwuzu n’ ibibondo yibarutse




Maniraguha Claudine wagaragaje ko akunda igihugu

Ibitekerezo

  • wow,YEHOVA amwiteho hamwe nabobaziranenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa