Kigali

Guverineri Gatabazi yahagurukiye abenga inzoga zitemewe n’amategeko

Amakuru   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 20 November 2017 Yasuwe: 248

Mu ntara y’amajyaruguru habaye inama yahuje guverineri Gatabazi JMV n’abayobozi ku nzego zinyuranye barimo abashinzwe umutekano ku rwego rw’intara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge muri Musanze n’Abafite inganda zikora inzoga. Barebeye hamwe ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano.

Muri iyi nama itsinda ryakozwe ubugenzuzi ku nzoga z’inkorano muri Musanze baragagaraje ibyavuye mu bugenzuzi bwakorewe inganda zikora inzoga mu Karere ka Musanze, bwakozwe n’Akarere gafatanyije n’Intara ndetse n’ikigo gitsura ubuziranenge, RSB.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye ko kugeza uyu munsi ku wa 20/11/2017 inganda zemerewe kwenga inzoga muri Musanze ari urwitwa CETRAF n’UMURAGE, abandi bazakora batabyemerewe bakazahanwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yizeje ko nta ruganda rugomba gukora inzoga rudafite ibyangombwa bya RSB kandi n’Akarere kakaba kabizi ko rubifite.


RBA

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Guverineri Gatabazi yagize icyo avuga ku mugore wabaye abana 3 avuye gutora...

Umuyobozi w’ Intara y’ Amajyaguru Jean Marie Vianney Gatabazi yasuye umugore...
4 September 2018 Yasuwe: 1693 1

‘Kwirinda Ebola birasaba isuku no gutanga amakuru ku gihe’ – Minisitiri...

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba yatangaje ko ku Rwanda gukumira...
7 August 2018 Yasuwe: 593 0

Umubyeyi utwite yemerewe gukomeza konsa umwana yazavuka agasangira ibere na...

Inzobere nyarwanda mu bijyanye no konsa zivuga ko umubyeyi ugize ibyago byo...
5 August 2018 Yasuwe: 1522 0

MINISANTE irizeza Abanyarwanda ko Ebola itazinjira mu Rwanda

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda MINISANTE yaburiye Abanyarwanda ko Icyorezo...
2 August 2018 Yasuwe: 246 0

Kamuzinzi, hashize imyaka 3 avumbuye agafoto yafotorewe mu nkambi...

Kamuzinzi Eric wo mu Karere ka Rusizi mu myaka itatu ishize nibwo yabonye...
1 August 2018 Yasuwe: 4015 0

MINISANTE yasubije mu kazi umuforomo wahaye umurwaza amaraso ngo age...

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yasubije mu kazi umuforomo wo mu bitaro bya...
29 July 2018 Yasuwe: 4776 1