skol
fortebet

Guverineri Mufurukye yasabye gushyira imbaraga mu kurwanya inzoga z’inkorano

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Fred Mufurukye yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira no kurwanya iyinjizwa, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano.
Ibi Guverineri Mufurukye yabivugiye mu karere ka Ngoma Umurenge wa Kazo ku itariki ya 21 Ugushyingo, ahari hateraniye abaturage nyuma yo kwangiza ibiro 680 by’urumogi na litiro zirenga 3200 z’inzoga z’inkorano.
Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe n’ubundi muri uyu murenge wa Kazo hamenwe izindi (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba Fred Mufurukye yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira no kurwanya iyinjizwa, icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano.

Ibi Guverineri Mufurukye yabivugiye mu karere ka Ngoma Umurenge wa Kazo ku itariki ya 21 Ugushyingo, ahari hateraniye abaturage nyuma yo kwangiza ibiro 680 by’urumogi na litiro zirenga 3200 z’inzoga z’inkorano.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’umunsi umwe n’ubundi muri uyu murenge wa Kazo hamenwe izindi litiro 34000 z’inzoga z’inkorano.

Izi nzoga zose zamenwe zikaba zarafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu murenge wa Kazo, akaba yari afite urwengero rwazo rutujuje ubuziranenge.

Uru rwengero rukaba rwaramenyekanye mu bugenzuzi bw’inzengero z’inzoga zikora zitujuje ubuziranenge buri gukorwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS).

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Guverineri Mufurukye yihanangirije abenga bakanacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge by’umwihariko, n’abacuruza ibiyobyabwenge muri rusange.

Aha yavuze ati:”Byagaragaye ko 20 ku ijana y’inzengero 104 ziri muri iyi Ntara, arizo zifite ibyangombwa zo kwenga inzoga. Inzego zose zigiye guhaguruka zifatanyije namwe abaturage, zifunge izi nzengero zenga inzoga zangiza ubuzima bwanyu.”

Kugeza ubu, ubugenzuzi bw’inganda z’inzoga zikora zitujuje ubuziranenge buri gukorwa na Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS), bwemeje ko inzengero 45 zitujuje ubuziranenge mu Ntara y’Uburasirazuba zifungwa.

Nk’uko imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) ibigaragaza, mu nzengero 27 zagaragaye mu Ntara y’Amajyaruguru, 7 zonyine nizo zari zifite ibyangombwa bizemerera gukora, mu Majyepfo ku nzengero 32 zahagaragaye, 19 nizo zari zifite ibyangombwa . Aha hombi izitari zifite ibyangombwa zikaba zarafunzwe, naho mu Ntara y’Uburengerazuba n’Umujyi wa Kigali hagiye hafungwa urwengero rumwe rumwe.

Guverineri Mufurukye yakomeje avuga ati:”Umutekano ni inshingano ya buri wese kuko nta mutekano nta terambere ryagerwaho. Ikindi ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bwanyu n’imibereho myiza yanyu, kuko bituma abana bata amashuri, bigatera amakimbirane mu miryango, ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana n’ibindi byaha bihungabanya umutekano.”

Yanibajije ukuntu umuntu ashora Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gushinga urwengero rudafite ibyangombwa kandi “ari amafaranga ahagije ngo ayatangize urwengero rwemewe n’amategeko kandi rwujuje ubuziranenge.”

Mu nzengero 58 zanditse zisaba ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, 11 zonyine nizo zahawe ibirango by’ubuziranenge (S-Mark) nyuma y’ubugenzuzi zakorewe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS).

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira, yashimye uruhare abaturage b’iyi Ntara bakomeje kugira mu kurwanya icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yavuze ati:”Iki gikorwa cyo gufunga inzengero nk’izi kiri gukorwa mu gihugu cyose. Tuzi neza ko hari inzengero zikora zidafite ibyangombwa, n’izibifite ntizikurikize amabwiriza zahawe, zigakoresha ibikoresho bitemewe kandi zigakorera ahantu hari umwanda.”

ACP Rutaganira yanavuze ko Polisi y’u Rwanda iri gukorana n’iya Tanzaniya kugirango bakomeze gukumira abinjiza urumogi mu Rwanda cyane cyane baciye mu gishanga cy’Akagera.

Umuyobozi w’ishami rigenzura iyubahirizwa ry’ubuziranenge muri RBS, Nzayire Philippe, yavuze ko kugirango umuntu ashinge urwengero rw’inzoga hari amategeko n’amabwiriza agomba kubahiriza.

Yavuze ati:” Gutunganya urwagwa n’ibindi binyobwa bikomoka ku bitoki bifite amabwiriza. Ibikoresho by’ibanze mu gukora urwagwa kandi bitagira ingaruka ku buzima bw’ababinywa bigomba kuba bigaragara kandi byujuje amabwiriza y’ubuziranenge.”

Yakomeje avuga ati:” Ku icupa hagomba kugaragaraho izina ry’urwagwa n’aho urwengero ruherereye, ingano ya alukoro, itariki rwengeweho n’iyo ruzarangiriraho, n’urutonde rw’ibirugize.”

Yavuze ko hari zimwe mu nzengero basanze zishyira inzagwa zazo mu macupa y’amazi batoragura, ndetse no mu macupa y’inzoga za Heineken.

Imifuka y’urumogi rwari ruteganyijwe kwangizwa

Ibitekerezo

  • Babyeyi, bavandimwe, mubyukuri keretse utazi ububi bw’ibiyobyabwenge uburyo bitwaicara abana,ababyeyi, abavandimwe niwe utashyigikira igitekerezo cy’umuyobozi cyo ku birwanya, nta kiza cya byo,nibyo kuduera ubucyene, uburwayi, amakimbirane, amahane, ubusinzi,uburaya n’ibindi byinshi namwe muzi, ubwo rero twese niyonka twakagombye guhaguruka tugashyira hamwe tukabirwanya twivuye inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa