skol
fortebet

Habonetse abandi bantu 7 banduye Coronavirus hakira umuntu umwe

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 06 Gicurasi 2020, mu Rwanda habonetse abantu 7 bashya duye Coronavirus . N’ukuvuga ko abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda babaye 268. Ku rundi ruhande uyu munsi hakize umuntu 1 bityo abamaze gukira baba 130. Abakirwaye ni 138.

Sponsored Ad

Mu bipimo 1,323 byafashwe uyu munsi hagaragayemo abarwayi 7 byatumye umubare w’abantu bamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda 🇷🇼 ugera kuri 268 gusa 130 bamaze gukira harimo 1 wakize uyu munsi, abakiri kwa muganga ni 138.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Kugeza ubu igihugu cy’u Bwongereza ni cyo kiri imbere ku mugabane w’i Burayi, mu kugira abantu benshi bamaze kwicwa na Coronavirus, kurenza igihugu cy’u Butaliyani.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Dominic Raab, yatangaje ko kugeza ubu abantu 29 427 ari bo bamaze gupfa kubera Coronavirus, naho abandi 194 990 bamaze kwandura mu gihe 1 559 barembye.

Iyi mibare irimo n’abapfuye kubera iki cyorezo kuri uyu wa Mbere bagera kuri 693 mu masaha 24 gusa.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu 29 315 ari bo bari bamaze kwicwa na Coronavirus mu Butaliyani.

CNN ivuga ko mu minsi ishize, ibihugu by’u Butaliyani na Espagne ari byo byari imbere ku mugabane w’i Burayi mu gupfusha abantu benshi, ariko ubu byatangiye kugenda bigabanya ingamba byari byarafashe mu guhangana nacyo.

Iyi mibare y’u Bwongereza isohotse mu gihe ku Cyumweru Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, azageza ijambo ku gihugu ryerekeranye n’ingamba nshya.

CNN ivuga ko hari amakuru yagaragazaga ko iki gihugu gishobora koroshya zimwe mu ngamba zikomeye zafashwe, ariko ibintu bishobora guhinduka.

Raab yagize ati “Ubu birumvikana ko mu cyiciro gikurikira hazakorwa ibindi bitandukanye, dukeneye gusesengura ingamba nshya, turashaka kureba ko izindi ngamba zizaba ziboneye, ariko ntitugomba gukora ikosa, icyiciro gikurikira ntikigomba kuzoroha.”

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko imwe mu mibare yabahitanwe na Coronavirus mu Bwongereza muri Mata, ishobora kuba itandukanye n’iy’abagiye bapfa kuko ngo hatangazwaga gusa abaguye kwa muganga.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Bwongereza, kivuga ko abapfuye muri iki gihugu bashobora kuba ari 32 313.

Dr Claudia Paoloni, uhagarariye ishyirahamwe ry’inzobere mu by’ubuvuzi mu Bwongereza, avuga ko “Kuba u Bwongereza bufite imibare iri hejuru mu Burayi, bigaragaza ko abaminisitiri mu gihugu bafite byinshi byo gusubiza, no kuba baragaragaje intenge nke mu gukemura ikibazo.”

Guverinoma ya Boris Johnson kandi inengwa kuba itarashyize ingufu mu gupima Coronavirus mu bantu no kunanirwa gutanga ibikoresho bihagije byo guhangana n’iki cyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa