skol
fortebet

Habonetse abantu 10 banduye COVID-19 mu Rwanda hakira abandi 22

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 16 Nzeri 2020,mu bipimo 1,603 byafashwe mu Rwanda,habonetse abantu 10 banduye COVID-19 barimo ab’ I Kigali:5 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Bugesera:1, Burera:1, Gatsibo:1, Gicumbi:1, Nyamagabe:1.Abanduye bose bamaze kuba 4,634.

Sponsored Ad

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 22 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,789, abakirwaye ni 1,823.Abamaze gupfa ni 22.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye na polisi y’igihugu bafashe abantu 17 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bajya mu byumba by’amasengesho kandi ari kimwe mu bikorwa bitemewe muri iki gihe.

Akarere ka Nyarugenge kabinyujije kuri Twitter kavuze ko aba bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage.

Ati “Ku bufatanye na polisi y’igihugu ku makuru yatanzwe n’abaturage, muri Nyamirambo hafatiwe abantu 17 bari mu cyumba cy’amasengesho, ibi bikaba bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID19.”

Aba bantu uko ari 17 baguye muri iri kosa mu gihe Umujyi wa Kigali uherutse gushyiraho amabwiriza akubiyemo ibihano bizajya bihabwa abantu bose barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covi-19.

Muri ibi bihano byashyizweho ku wa 3 Nzeri harimo n’ibireba abafatiwe mu byumba by’amasengesho ndetse n’ibindi bikorwa by’amatorero bitemewe muri ibi bihe bya Coid-19.

Muri aya mabwiriza, aho avuga ku bikorwa byo gusenga n’amatorero agira ati "Umuntu wateguye, watumiye, witabiriye ibirori n’iminsi mikuru bihuza abantu mu buryo butemewe (ingero nko gusengera mu ngo, isabukuru y’amavuko, ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower], ibyo guha ikaze umwana [baby shower] n’ibindi); uwatumiye n’uwakiriye abantu bazajya bishyura ibihumbi 200 Frw kandi umuntu wese witabiriye icyo gikorwa acibwe ibihumbi 25 Frw.

Ibi bizajya bijyana kandi no kuba abafatiwe muri ibyo birori bose bazajya bashyirwa ahabugenewe mu gihe kitarenze amasaha 24 bagahabwa inyigisho zigamije guhindura imyumvire mu kwirinda iki cyorezo.

Igihe ahabereye ibi birori hari hasanzwe hakorerwa serivisi nk’izo, hazafungwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Mu gihe hari amateraniro akorewe mu rusengero, kiliziya n’umusigiti, rutemerewe gufungura, umuyobozi w’urusengero cyangwa umusigiti na Kiliziya, azajya acibwa ibihumbi 150 Frw.

Gukoresha amateraniro mu rusengero, mu musigiti na kiliziya hatubarijwe amwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 cyangwa se yose, icyo gihe umuyobozi w’aho hantu yabereye (mu rusengero, kiliziya cyangwa umusigiti) azajya yishyura ibihumbi 10 Frw kandi ibikorwa by’aho bihagarikwe mu gihe cy’ukwezi.

Umuntu uzajya uva cyangwa akajya ahantu habujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, azajya yishyura ibihumbi 50 Frw kandi ashyirwe ahantu habugenewe mu gihe cy’amasaha 24 anahabwe n’inyigisho zigamije guhindura imyumvire.

Uretse aba bafashwe basenga kuri uyu wa 15 Nzeri, Polisi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bari bashyize hanze imibare igaragaza ko ku ku wa 14 abarenga ibihumbi bine bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo abafashwe batinze gutaha, abafatiwe mu tubari n’abafasshwe batambaye agapfukamunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa