skol
fortebet

Habonetse abantu 23 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abandi 7

Yanditswe: Saturday 25, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2020, abantu 23 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4,330 byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 1,752. Abakize uyu munsi ni 7 byatumye umubare w’abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro uba 907.Abakirwaye ni 840.Abapfuye ni 5.
Abarwayi bashya bagaragaye Kigali:11 (bapimwe mu midugudu iri mu kato no mu duce twibasiwe kurusha ahandi), Rubavu: 7 na Kirehe: 5.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2020, abantu 23 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4,330 byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 1,752. Abakize uyu munsi ni 7 byatumye umubare w’abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro uba 907.Abakirwaye ni 840.Abapfuye ni 5.

Abarwayi bashya bagaragaye Kigali:11 (bapimwe mu midugudu iri mu kato no mu duce twibasiwe kurusha ahandi), Rubavu: 7 na Kirehe: 5.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi.Ubibonye ku muntu cyangwa bikamugaragaraho agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hashingiwe ku igenzura yakoze mu mezi ane ashize icyorezo cya COVID-19 kigaragaye mu Rwanda, yasanze imyitwarire imwe n’imwe ituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira mu gihugu, ndetse kigatwara ubuzima bwa bamwe.

Yongeye gukangurira abantu guhindura imyitwarire, bakubahiriza amabwiriza yose Leta itanga agamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aravuga ko hari abaturarwanda bagifite imyitwarire yongera ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 nko kutambara agapfukamunwa, kutubahiriza amasaha y’ingendo n’andi mabwiriza atandukanye.

Yagize ati “Ibibazo bigaragara cyane cyane harimo kutambara agapfukamunwa, kutubahiriza amasaha y’ingendo haba abanyamaguru ndetse n’abagendera mu binyabiziga, n’abafungura utubari bitemewe. Imyitwarire nk’iyi yongera ibyago byinshi byo kuba wakwandura COVID-19 kurusha igihe cya guma mu rugo, ndetse n’igihe ingendo zari zemewe mu ntara no mu mujyi wa Kigali gusa.”

CP Kabera yagarutse no kubindi bintu birimo kugaragara mu gutiza umurindi ikwirakwira rya Coronavirus, cyane imyitwarire ishingiye ku muco nko gusurana no gutegura ibirori.

Yakanguriye abaturarwanda kubicikaho, kuko biri mu bituma muri iyi minsi hagaragara imwe mu midugudu, utugari n’imirenge bisubizwa muri gahunda ya #GumaMuRugo.

Ati “Bimwe mu bintu birimo kugaragara mu bitiza umurindi ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo gusurana mu ngo, gukora ibirori mu ngo ndetse no gusabana hagati mu miryango cyangwa mu baturanyi. Ibi byose Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abaturarwanda kubicikaho, kuko uretse ko bituma hari nk’imirenge, utugari n’imidugudugu bisubira muri gahunda ya #GumaMuRugo, bishobora no gusubiza igihugu cyose muri iyi gahunda kandi turabizi neza ko ntawe ubyifuza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yibukije abantu kumva ko mu gihe Leta ikomeje gusubukura ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubukungu, ubukerarugendo, insengero n’ibindi, ataricyo gihe cyo kwirara, ahubwo ni ukugira ngo bibafashe mu mibereho yabo myiza no guteza imbere igihugu.

Yanasabye abemerewe gufungura insengero kubahiriza amabwiriza bahawe nta gahato.

Yagize ati “Mu gihe amabwiriza mashya yemerera insengero gukora ariko hubahirijwe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, turasaba abakirisitu kumva inshingano zabo zirimo gufata amabwiriza bakayubahiriza nta gahato, kuko biri mu nyungu z’abaturarwanda muri rusange.”

CP Kabera yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kugeza ubu umuti n‘urukingo bya COVID-19 ari ukubahiriza amabwiriza Leta itanga, kandi akubahirizwa ku kigero cy’ijana ku ijana kuva ku wa Mbere kugeza ku Cyumweru.

Ati “Kwirinda iki cyorezo si ukubahiriza amabwiriza 80% cyangwa 90% ahubwo ni ukuyubahiriza 100%. Kwambara agapfukamunwa ntabwo ukambara rimwe ngo ubundi usibe cyangwa ukambare nabi, gukaraba intoki bigomba gukorwa inshuro nyinshi zishoboka n’amazi meza ndetse n’isabune, guhana intera bigomba kuba umuco, buri muntu agomba kubahiriza amasaha y’ingendo ku buryo ibyo akora byose abikora mu gihe cyateganyijwe.”

Yashimiye abakomeje kugaragaza ubushake bwo kubahiriza amabwiriza ya Leta kandi banabigize umuco, anashimira abatanga amakuru amanywa n’ijoro, bigaragara ko gahunda ya #NtabeAriNjye bayigize iyabo, abasaba gukomereza aho.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana ubuzima bw’abantu batanu, ndetse Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iherutse gutangaza ko iki cyorezo cyateje ibibazo mu bukungu aho umusaruro w’ubuhinzi wagabanutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16% kubera ko ingendo mpuzamahanga zakomwe mu nkokora na COVID-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa