skol
fortebet

Habonetse abantu 37 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira abantu 31

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020,abanduye Coronavirus mu Rwanda bashya ni 37 barimo ababonetse I Rusizi:15 (bapimwe mu duce twibasiwe kurusha ahandi), Kigali:13 (abahuye n’abanduye&Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato), Nyamasheke:6, Rulindo:3.

Sponsored Ad

Umubare w’abamaze kwandura Covid-19 wabaye 1963, mu gihe 31 aribo bayikize banasezererwa mu bitaro. Abamaze gukira bose ni 1036. Abakirwaye ni 922. Abamaze gupfa ni 5.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ubuyobozi bw’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangaje ko amafaranga y’u Rwanda 47 200 (amadorari ya Amerika 50) yatangiye kwishyurwa n’abipimisha icyorezo cya COVID-19 ku bushake, ntaho ahuriye n’igiciro k’igipimo aba yafashwe ubwacyo kikubye inshuro zirenga ebyiri.

Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ukuri ku giciro gishya n’icyo abantu bakabaye bishyura, anahishura ko gahunda yo gupima ababyifuza yitabiriwe n’abarenga 100 tariki ya 28 Nyakanga 2020 ku munsi wa mbere yatangirijweho.

Iyo gahunda yashyizweho kugira ngo abashaka gukora ingendo zijya hanze n’abandi babyifuza bafite ubushobozi bapimwe, bahabwe ibisubizo nyuma y’igihe kitarenze amasaha 24 n’ikemezo cy’uko ari bazima igihe basanzwe badafite virusi.

Dr. Nsanzimana avuga amafaranga 47200 /amadorari 50 abipimisha ku bushake basabwa kwishyura ntaho ahuriye n’igiciro k’icyo gipimo ubwacyo kuko gihenze cyane.

Yagize ati “Ubundi ariya mafaranga bazajya batanga nta n’ubwo yagura igipimo kuko kiyarengeje cyane… Icyo giciro ntigihanitse kuko ubundi igipimo kigora no kugikora; gisaba kureba mu turemangingo, bikanyura mu mashini ebyiri cyangwa eshatu, bigatwara umwanya munini. Igiciro cyacyo ubundi kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 75 000 na 100 000”.

Dr. Nsanzimana yavuze ko Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo abifuza kumenya uko bahagaze bitababera umutwaro kandi hari uburyo bushoboka babikorerwamo ari na ko bagira uruhare mu kunganira serivisi bahabwa n’izihabwa abandi muri urwo rwego.

Akomeza avuga ko iyo gahunda itazakuraho uburyo busanzwe bwo gupima icyo cyorezo ku bantu benshi, cyane cyane ahakekwa ko higanje ubwandu bushya nk’ahahurira abantu benshi, ku mipaka, n’ahandi.

Kugeza ubu ahakorerwa ibipimo byishyurirwa ni kuri Petit Sitade i Remera ndetse n’i Gikondo munsi ya MAGERWA, ku Ishami rya RBC ritanga serivisi z’inkingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa