skol
fortebet

Habonetse abantu 4 bashya banduye coronavirus mu Rwanda....Hakize abandi 4

Yanditswe: Sunday 03, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 03 Gicurasi 2020,mu Rwanda habonetse abantu 4 bashya bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus. Abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda bageze kuri 259. Uyu munsi kandi hanakize abantu 4 bityo abamaze gukira baba 124. Abakirwaye ni 135.
MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.
Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu munsi tariki ya 03 Gicurasi 2020,mu Rwanda habonetse abantu 4 bashya bagaragaweho ubwandu bwa Coronavirus. Abamaze kwandura iyo ndwara mu Rwanda bageze kuri 259. Uyu munsi kandi hanakize abantu 4 bityo abamaze gukira baba 124. Abakirwaye ni 135.

MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Kuwa 14 Werurwe nibwo bwa mbere mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa Coronavirus, yari umugabo w’Umuhinde wari uherutse kugirira ingendo mu mahanga, ndetse imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko n’abandi barwayi benshi ariho babaga baturutse.

- Uturere 13 nitwo tumaze kugaragaramo umurwayi wa Coronavirus
- Abarwayi 101 muri 255 bamaze kugaragara, bari hagati y’imyaka 30-39
- 78.43% by’abanduye ni abagabo
- Abarwayi 165 bari baturutse hanze y’igihugu, 90 ni abo bahuye bakabanduza

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyashyize ku mugaragaro urubuga rugaragaza amakuru yose ajyanye na Coronavirus mu Rwanda. Rugaragaza umubare w’abagore n’abagabo banduye, uturere twagaragayemo abarwayi, imyaka n’ibindi.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abantu 255 bamaze kwandura Coronavirus. Muri aba bose, 14 bari munsi y’imyaka 20; abari hagati y’imyaka 20-29 ni abarwayi 66; hagati ya 30-39 ni bo benshi kuko handuye abantu 101; abari hagati y’imyaka 40-49 ni 49; hagati ya 50-59 ni 16 mu gihe abari hagati ya 60-69 ari abantu icyenda.

Kuba imibare y’abantu bakuze banduye iyi ndwara ari mike bitanga icyizere gikomeye kuko urebye mu bindi bihugu, nibo benshi ndetse ni nabo bapfa cyane dore ko baba bageze mu zabukuru abenshi banasanganywe izindi ndwara, Coronavirus yabageraho ikabigirizaho nkana.

Muri aba barwayi 255 bamaze kugaragara mu Rwanda, 165 bari baturutse mu mahanga ari naho banduriye mu gihe 90 banduriye imbere mu gihugu bandujwe n’abaturutse mu mahanga bahuye nabo.

Uturere tutari utwo muri Kigali twagaragayemo abarwayi baturutse mu mahanga, ni Huye, Kirehe, Ngoma, Bugesera, Kamonyi, Karongi, Musanze na Rulindo. Utwo twiyongeraho Bugesera, Gicumbi na Muhanga ahagaragaye abarwayi bandujwe n’abantu bavuye hanze bahuye.

Wongeyeho uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali two twagaragayemo abarwayi baturutse mu mahanga ndetse n’abo banduje, bigaragara ko uturere 13 tw’igihugu aritwo tumaze kugaragaramo umurwayi wa Coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa