skol
fortebet

Habonetse abantu 41 banduye Coronavirus I Rusizi mu munsi umwe

Yanditswe: Sunday 14, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020,habonetse abarwayi bashya ba Coronavirus 41. Abamaze kwandura iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda babaye 582.

Sponsored Ad

Uyu munsi nta bakize bashya bituma abakize baguma ari 332. Abakirwaye ni 248. Abapfuye ni 2.

Abarwayi bashya bakomeje kugaragara mu karere ka Rusizi mu bipimo 3,495.Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika.

Kuva umurwayi wa Mbere wa Coronavirus yagaragara mu Rwanda kuwa 14 Werurwe 2020, nibwo haboneka abarwayi benshi kurusha abandi bose mu gihugu aho uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2020 habonetse abarwayi 41 ariko nta n’umwe wakize kuri iki cyumweru.

Minisiteri y’Ubuzima yaburiye abamotari bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirusko bigaragaye ko bateje icyuho mu kwirinda icyo cyorezo bashobora kongera gukurwa mu muhanda.

Minisiteri y’Ubuzima yashimye abaturage barimo gushyira mu bikorwa ingamba zose babwirwa, aho buri muturage ubu yiyemeje kuba ijisho rya mugenzi we, yamenya umuntu ufite ibimenyetso bya Coronavirus akamukangurira guhamagara ku 114 cyangwa akamenyesha abajyanama b’ubuzima, kugira ngo basuzumwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Kuri iki Cyumweru, u Rwanda rwakiriye ibikoresho 300.000 by’ubwirinzi bwa Coronavirus n’ibyo kwa muganga, byatanzwe na Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa UAE akaba anayobora Dubai n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum.

Umuyobozi wa RBC,Dr Nsanzimana Sabin,uyu munsi yabwiye IGIHE ko nubwo umubare w’abantu 31 banduye Coronavirus ku munsi w’ejo ari benshi,ariko aho baturutse hazwi ndetse atari mu baturage.

Yagize ati “Nko mu karere ka Rusizi hari umubare mwinshi w’Abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barakirwa ndetse bashyirwa ahantu habugenewe baranapimwa, aba bafite uruhare runini rw’abantu batangajwe ejo, ni kimwe na Kirehe aho dusanzwe tubona abatwara imodoka zambukiranya impika zitwara ibicuruzwa.”

Dr Nsanzimana yakomeje avuga ko nubwo imibare y’abanduye ari myinshi idakwiriye gutera abantu ubwoba nubwo natwe ukwiriye kwirara.

Ati “Nubwo ari iyi mibare ari myinshi ariko ntikwiye gutera abantu ubwoba, gusa na none ntikwiye gutuma abantu birara ngo bavuge ko ari Rusizi cyangwa Rusumo kuko iki cyorezo cyagera aho ariho hose. Mu minsi 15 ishize nta muntu wari uzi ko Rusizi twahagira ikibazo turimo guhangana nacyo, aho waba uri hose ugomba kumenya ko wirinda kuko ntuba uzi uwaba afite ubwo burwayi aho aba yaraturutse.”

“Nta gikuba cyacitse kubera umubare w’ejo, ariko ni no kudukangura ko coronavirus ntaho yagiye, abantu bakomeze bambare agapfumunwa neza, bakarabe intoki kandi basige intera hagati yabo”.

Dr Nsanzimana yavuze ko ikindi kirimo gutuma imibare irushaho kuzamuka, ari ibipimo byinshi birimo gufatwa kuko ubu basigaye barenza ibihumbi bibiri ku munsi.

Agaragaza ko gupima abantu benshi bitanga amahirwe yo kubona abafite uburwayi.

RBC igaragaza ko kugeza ubu mu karere Rusizi ariho bashyize ingufu mu minsi 10 ishize aho boherejeyo amatsinda y’abantu ngo bafashe ku bushobozi buhanzwe.

Yagaragaje ko gupima abantu muri aka karere ikomeje gutanga umusaruro, aho abarenga ibihumbi birindwi bamaze gupimwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa