skol
fortebet

Habonetse abantu 6 bashya banduye Coronavirus mu Rwanda....Hakize abandi bantu 5 bashya kuri uyu Gatanu

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi, mu Rwanda habonetse abarwayi 6 ba COVID-19 mu bipimo 1,365 byafashwe. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abanduye iki cyorezo ari 249 (harimo abakize 109) Abakirwaye ni 140.

Sponsored Ad

Mu bipimo 1365 byafashwe kuri uyu munsi hagaragayemo abarwayi 6 bujuje abarwayi 249 bamaze kugaragarwaho na Coronavirus mu Rwanda, abamaze gukira ni 109 harimo batanu bakize uyu munsi, abakiri kwa muganga ni 140

MINISANTE yavuze ko ubwandu bwiyongereye cyane muri iyi minsi bwaturutse ku batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe kandi bari koroherwa nkuko byatangajwe na MINISANTE.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Mu gihe bamwe mu baturage bahamya ko bazamuye imyumvire yabo ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19, inzobere mu ndwara z’ibyorezo zisanga kuba bimwe mu bihugu byo mu karere bitarafata ingamba zihamye zo kwirinda ikwirakwira ryacyo ari imbogamizi ikomeye ku nzira iganisha ku iherezo rya gahunda ya Guma mu rugo.

Ibi biravugwa mu gihe gahunda ya Guma mu rugo imaze iminsi 40 itangiye mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Tariki 30 Mata, iminsi 40 irashize mu Rwanda hatangajwe gahunda ya Guma mu rugo, imwe mu ngamba zikomeye Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Kuva iyi gahunda yatangazwa tariki 21 Werurwe uyu mwaka inama y’abaminisitiri imaze kuyongerera igihe inshuro 2.

Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko iyi gahunda yagombaga kumara iminsi 15, bivuze ko yari kurangirana na tariki 5 Mata. Hagati aho, nyuma y’iminsi 10 hafashwe icyo cyemezo, abanduye icyorezo cya koronavirusi mu Rwanda bari bamaze kwikuba hafi inshuro 5, bava kuri 17 bagera kuri 82 ndetse inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 1 Mata yanzura ko ku gihe gahunda ya Guma mu rugo yagombaga kumara hongerwaho ibyumweru 2 ikazageza tariki 19 Mata.

Hagati aho ariko, Tariki 5 z’uku kwezi ni bwo umurwayi wa mbere wakize icyorezo cya COVID19 yasezerewe mu bitaro, uwo munsi abagera kuri 4 barimo Abanyarwanda 3 n’Umurundi umwe basubira mu miryango yabo.

Mu gihe tariki 17 Mata abanduye koronavirusi bari bageze ku 144, harimo 75 bakitabwaho n’abaganga na 69 bari barakize, ku nshuro ya 2 inama y’abaminisitiri yongeye kwanzura ko gahunda yongererwa igihe ikageza kuri uyu wa kane tariki 30 Mata.

Uyu munsi ugeze bamwe mu baturage bemeza ko bagikomeye ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo, ibintu bishimangira aho imyumvire yabo igeze kuri COVID19.

Mu gihe icyizere cyo gitsinda iki cyorezo cyari cyakomeje kuzamuka kuri bamwe, mu minsi 5 ishize ni bwo hagaragaye ubwiyongere budasanzwe bw’abarwayi bashya ba COVID19, ibintu byatumye icyizere cya bamwe ku iherezo rya gahunda ya guma mu rugo cyiyoyoka.

Ni iminsi yaranzwe n’ubwiyongere bw’abarwayi bashya, aho muri iyo minsi 5 yonyine habonetse abarwayi 71 bashya, imibare yasubije ibintu irudubi kuko umubare w’abarwayi wongeye kuruta uw’abakize.

Mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko itumbagira ry’iyo mibare rigaragaza ubwiyongere bw’ubwandu mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana, abasesengura iby’iki cyorezo banagaragaza ko ibyo byerekana ishusho yacyo mu karere muri rusange bisaba ingamba zishyize hamwe mu kukirwanya.

Ni ibintu inzobere mu ndwara z’ibyorezo Dr. Menelas Nkeshimana, asanga bidindiza inzira iganisha ku gukomorera abantu bose ngo basubire mu mirimo yabo nkuko byahoze mbere y’umwaduko wa koronavirusi.

Yagize ati “Iyo urwanya icyorezo hari ibintu 3 witaho: Gucontrolla source y’abarwayi, guhagarika transmission aho umuntu yanduza undi no kurinda abashobora kuzahazwa n’icyo cyorezo cyane cyane nk’abantu bakuze cyangwa abafite izindi ndwara nkuko tubibona kuri COVID19. Izo ngamba rero ntabwo ari iz’igihugu runaka ibihugu byose bizishyira mu bikorwa kimwe. Niba ingufu zose dushyizemo mu kurwanya COVID19 mu Rwanda abaturanyi bacu badashyizemo ingufu zingana zikurikije ayo mahame asanzwe yo kurwanya icyorezo ngira ngo ikibazo kizaba kigihari. Ariko nibigera aho gufungura uzabanza urebe ko nta muriro uri mu baturanyi waguteza ikibazo kuko ni nko gushumika.”

Nubwo bimeze bityo ariko, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Perezida Paul Kagame yahishuye ko hari zimwe mu nzego z’imirimo zishobora gukomorerwa zikongera gukora ariko asaba buri wese gukomeza kwigengesera.

Tariki 21 Mata ni bwo hatangajwe mu buryo bweruye ko abaturage bagomba kuguma mu ngo uretse abatanga serivisi z’ingenzi cyane, igihe cyagiye cyongerwa kugeza ku wa 30 Mata 2020, kikaba ari igihe gihwanye n’ukwezi n’iminsi 9 cya gahunda y Guma mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa