skol
fortebet

Habonetse abantu 69 banduye Coronavirus hirya no hino mu Rwanda hakira abandi 11

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2020, abantu 69 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4,122 byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 1,821. Abakize uyu munsi ni 11 byatumye umubare w’abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro uba 918.Abakirwaye ni 898.Abapfuye ni 5.
Abarwayi bashya bagaragaye Kigali:34 na Nyamasheke:16 (bapimwe mu midugudu iri mu kato.Rusizi:16 (mu batahuwe ko bahuye n’abanduye).Kirehe:1, Ngoma:1, Rwamagana:1.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya (...)

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Nyakanga 2020, abantu 69 basanzwemo Coronavirus mu bipimo 4,122 byafashwe mu Rwanda, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 1,821. Abakize uyu munsi ni 11 byatumye umubare w’abamaze gukira, bagasezererwa mu bitaro uba 918.Abakirwaye ni 898.Abapfuye ni 5.

Abarwayi bashya bagaragaye Kigali:34 na Nyamasheke:16 (bapimwe mu midugudu iri mu kato.Rusizi:16 (mu batahuwe ko bahuye n’abanduye).Kirehe:1, Ngoma:1, Rwamagana:1.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi.Ubibonye ku muntu cyangwa bikamugaragaraho agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ibitaro bya Kinihira biherereye mu Karere ka Rulindo Umurenge wa Kinihira, byatangiye kwifashishwa mu kwakira abarwayi ba COVID-19 baturutse hirya no hino mu Gihugu.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 25 Nyakanga 2020, aho kugeza ubu bamaze kwakira abarwayi basaga 80.

Umuyobozi w’ibi bitaro bya Kinihira Dr Fulgence Nkikabahizi,yavuze ko kuba ibi Bitaro byahinduriwe serivise zo kwita ku barwayi basanzwe nta ngaruka byigeze bigira ku baturage, kuko barimo gufashwa kugera ku bindi bitaro ku buryo butabagoye.

Yagize ati " Ubu abarwayi bari basanzwe batugana turimo gukorana n’ibindi bitaro twegeranye. Igice kinini bari kujya ku Bitaro bya Nemba, hafi ibigo nderabuzima byose niho biri kohereza abarwayi,abandi bakajya i Byumba, ariko tugiye gushyirwaho uburyo buciriritse bwo gusuzuma abarwayi mu nyubako zindi zegeranye n’ibitaro, ku buryo nta muturage bizagora kubona serivise twari dusanzwe tubaha".

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazanohereza zimwe mu mbangukiragutabara bari basanzwe bafite zikajya ku bindi Bigo Nderabuzima biri mu bice bajyaga bakoreramo kugira ngo ziborohereze kugera kuri ibyo bitaro biteganyijwe kubakira.

Kugeza ubu muri ibi Bitaro bya Kinihira harayemo abarwayi 85 ba COVID-19, barimo kwitabwaho n’abaganga babugenewe, bikaba bifite ubushobozi nibura bwo kwakira abarwayi bagera kuri 350 ba coronavirus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa