skol
fortebet

Habonetse abarwayi 16 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abantu 8

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 16 basanganywe Coronavirus mu Rwanda mu bipimo 1,584 byafashwe uyu munsi bituma umubare w’abayanduye ugera kuri 510. Uyu munsi hakize abantu 8 bityo abamaze gukira bose baba 321. Abakirwaye baba 187 mu gihe hamaze gupfa abantu 2.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, mu Rwanda hatahuwe abarwayi 16 bashya b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda ugera kuri 510.

Muri abo batahuweho icyo cyorezo uyu munsi,hamaze gukiramo 321 barimo 8 bakize uyu munsi, hakaba hakirwaye 187 barimo kwitabwaho n’abaganga.Abapfuye ni 2.

Abarwayi bashya bagaragaye mu Karere ka Rusizi no mu batashye mu Rwanda bavuye mu mahanga, bakaba bashyizwe mu kato ndetse n’abo bahuye bagahita bakurikiranwa. Kugeza ubu hamaze gufatwa ibipimo 85,613 birimo ibigera ku 1,584 byafashwe uyu munsi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda muri rusange basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 218,229 barimo 97,891 bakize n’abandi 5,791 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 7,672,834 barimo abakize 3,886,600 n’abapfuye 426,061.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko Umurenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi nawo wongerewe mu yo abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Magingo aya Akarere ka Rusizi niko gasigayemo ubwandu bwa Coronavirus mu baturage, mu gihe abandi barwayi barimo kuboneka mu Rwanda batahurwa bageze ku mipaka aho binjirira mu gihugu, bagahita bashyirwa mu kato.

Ku wa 4 Kamena nibwo imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, nibura mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye IGIHE ko Ikirwa cya Nkombo gikunze gukorerwamo uburobyi nacyo cyagaragayemo abantu banduye Coronavirus ariyo mpamvu hafashwe ingamba ziyongera ku zari zarashyizwe mu gukumira iki cyorezo mu karere ayoboye, zigomba kumara ibyumweru bibiri.

Ati “Ubuzima bwabo babutega cyane ku burobyi ariko kuko amazi aduhuza na Congo, harimo kuba bashobora guhura n’Abanye-Congo ku mpamvu zirimo nko guhererekanya ibintu bishingiye ku bucuruzi.”

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi yari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo Coronavirus cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Meya Kayumba avuga ko impamvu ibintu byafashe indi ntera, ari uko abambukaga muri Congo bajyanyeyo ibiribwa cyangwa babivanyeho, bashobora kuba baranduriyeyo.

Ati “Bituruka cyane ku rujya n’uruza ku mipaka kuko mu ngamba zisanzweho hariho irengayobora ku ngendo zambukiranya imipaka ariko ku batwaye ibyo kurya. Hagendaga abashoferi kandi ugasanga si abanyarwanda gusa bajya i Bukavu kuko turabona n’Abanya-Tanzania bazanayo imyaka kuko hari imodoka zinyura ku Rusumo zikambuka, bakagenda bakamarayo iminsi runaka bategereje gupakurura imizigo, tubona ariyo mpamvu ikomeye, kuko muri Tanzania abashoferi batatu muri batanu baba barwaye, kuba bajyaga hariya hakurya byarangira bagahurirayo n’abacu bajyanyeyo imizigo, tubona ariyo mvano.”

Magingo aya, hakajijwe ibikorwa byo gupima abaturage aho bikorwa urugo ku rundi cyane mu mirenge yegereye umupaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa