skol
fortebet

Habonetse abarwayi 26 ba Coronavirus mu Rwanda barimo 6 babonetse mu baturage mu mujyi wa Kigali

Yanditswe: Sunday 21, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 26 barimo n’abaturutse mu baturage imbere mu mujyi wa Kigali bituma abamaze kuyandura bose baba 728.Uyu munsi hakize 2, abakize bose baba 359. Abakirwaye ni 367.Abamaze gupfa ni 2.
MINISANTE yavuze ko abarwayi bashya bagaragaye i Rusizi (18), Rusumo (2) & Kigali (6), harimo n’abapimwe mu baturage aho batuye Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kuri iki cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 26 barimo n’abaturutse mu baturage imbere mu mujyi wa Kigali bituma abamaze kuyandura bose baba 728.Uyu munsi hakize 2, abakize bose baba 359. Abakirwaye ni 367.Abamaze gupfa ni 2.

MINISANTE yavuze ko abarwayi bashya bagaragaye i Rusizi (18), Rusumo (2) & Kigali (6), harimo n’abapimwe mu baturage aho batuye

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Abatuye mu turere tugize Umujyi wa Kigali basabwe gutanga amakuru mu maguru mashya ku bantu babonye binjiye mu Murwa baturutse mu turere twa Rusizi na Rubavu twabaye dushyizwe mu kato ngo habanze hasuzumwe imiterere y’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu baduturiye.

Kuri ubu imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi yasubijwe muri Gahunda ya Guma Mu Rugo muri ibi bihe ako Karere kagenda gatahurwamo imibare y’ubwandu bushya bwa COVID-19 iri hejuru.

Nubwo mu Karere ka Rubavu hataraboneka ikibazo nk’icyabonetse muri Rusizi, inzego z’ubuzima zemeza ko hafashwe umwanzuro wo guhagarika urujya n’uruza rugahuza n’utundi turere, kuko gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abatahurwa muri Rusizi baba baheruka gukora ingendo muri icyo Gihugu cyangwa barahuye n’abazikoze.

Abanyakigali bagejejweho ubutumwa kuri iki cyumweru, mu bugenzuzi bwakoze ahahurira abantu benshi muri Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, nko ku masoko, gare, resitora, hoteri, udukiriro n’ahandi.

Ubwo bugenzuzi bwari bunagamije kureba uburyo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ashyirwa mu bikorwa no kwibutsa abantu gukomeza kwitwararika.

Amatsinda yakoze ubugenzuzi yari ayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr Mpunga Tharcisse, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Dr Nsabimana Erneste.

Abaturage basabwe gutanga amakuru y’abantu baturuka mu turere twashyizwe mu mu kato by’umwihariko imirenge ya Rusizi yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo kugira ngo hato badakwirakwiza icyo cyorezo.

Abayobozi bari mu bugenzuzi basanzwe hakwiye kongerwa imbaraga mu gukomeza gushishikariza abaturage kwambara udupfukamunwa neza, kwirinda gukora utubari mu ngo, no gusaba abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Annastase, yasabye abayobozi b’imirenge kwegera abaturage cyane, n’ugiye guteshuka akaganirizwa kuko gukurikiza amabwiriza ari byo bizatuma Abanyarwanda batsinda vuba iki cyorezo gikomeje kuyogoza abatuye Isi.

Imibare yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu yagaragaje ko habonetse abarwayi bashya 41 batahuwe mu Karere ka Rusizi no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko abarwayi bagaragaye bijyanye n’ibipimo byinshi biri gufatwa mu karere ka Rusizi ndetse n’abatwara imodoka zambukiranya imipaka, bityo imibare mishya y’abatahurwa ikaba ikwiye kwibutsa Abaturarwanda ko Koronavirusi Igihari ntibirare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa