skol
fortebet

Habonetse abarwayi 38 ba Coronavirus bashya mu Rwanda hakira 27

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2020, abanduye Coronavirus bashya mu Rwanda ni 38 barimo aba Kigali:18 (itsinda riri mu kato), Nyamasheke:12 (bapimiwe ahagaragaye ubwandu bwinshi), Rusizi:4, Rubavu:2, Kirehe:1, Nyabihu:1.

Sponsored Ad

Abamaze kwandura Coronavirus bose ni 1,416. Uyu munsi hakize 27, bituma umubare w’abakize bose ni 737. Abakirwaye ni 675. Abamaze gupfa ni 4.

Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus arimo gusiga intera ya metero hagati y’abo, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cya Coronavirus kizaba kibi cyane kurushaho mu gihe za leta zo ku isi zizananirwa kugira icyo zikora gihamye kurushaho.

Umuyobozi wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu byinshi cyane biri kwerekeza mu cyerekezo kitari cyo. Yongeyeho ko umubare w’abanduye coronavirus uri kwiyongera mu bice by’isi aho ingamba zagaragaye ko ziyirwanya zitari gukurikizwa.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere Dr Tedros yakoreye ku cyicaro cya OMS i Genève mu Busuwisi, yavuze ko ubutumwa bw’uruvange butangwa n’abategetsi buri gukoma mu nkokora icyizere rubanda yakagiriye inzego z’ubuvuzi mu kugerageza guhagarika iki cyorezo.

Yagize ati “Iyi virusi iracyari umwanzi nimero ya mbere ku muntu, ariko ibikorwa bya leta nyinshi n’abantu ntabwo bigaragaza ibi".

Dr Tedros yavuze ko ingamba nko guhana intera, gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa aho bikwiye, zigomba kwitabwaho bikomeye.

Yashimangiye ko abantu batazasubira mu bihe bya kera bari bamenyereye vuba aha.

Ati "Niba iby’ingenzi bidakurikijwe, hari uburyo bumwe gusa iki cyorezo kizitwara. Kizagenda kiba kibi cyane kurushaho".

Umugabane w’Amerika ubu ni wo zingiro ry’iki cyorezo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyongereyemo ubwandu, mu gihe hakomeje ubushyamirane hagati y’impuguke mu buvuzi na Perezida Donald Trump.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kuzamuka mu bwandu bwa Coronavirus aho abantu 3 361 042 aribo bamaze kwandura mu gihe abapfuye bo ari 135 582. Kuri uyu wa mbere ubwandu bushya bwabaye 56 100 mu gihe abapfuye bo ari 377.

Ibitekerezo

  • Rwose mujye mwandika umutwe w’inkuru uhure n’ibiri munkuru, mumaze igihe muhushanya imibare ibu sinzi icyo bigambiriye. Ni ukuyobya abantu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa