skol
fortebet

Habonetse abarwayi 41 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abantu 6

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 41 bituma abamaze kuyandura bose baba 702. Aba barwayi bagaragaye muri Rusizi na Rusumo. Uyu munsi hakize 6, abakize bose babaye 357. Abakirwaye ni 343. Abamaze gupfa ni 2.
Amakuru mashya kuri #COVID-19 mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu:
Abanduye bose: 702 (Abashya:41). Abakize bose: 357 (Abashya:6) Abakirwaye:343. Abapfuye: 2. Abanduye bashya babonetse mu karere ka Rusizi no ku Rusumo
Kuva ku wa 31 Gicurasi (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba Coronavirus 41 bituma abamaze kuyandura bose baba 702. Aba barwayi bagaragaye muri Rusizi na Rusumo. Uyu munsi hakize 6, abakize bose babaye 357. Abakirwaye ni 343. Abamaze gupfa ni 2.

Amakuru mashya kuri #COVID-19 mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu:

Abanduye bose: 702 (Abashya:41).
Abakize bose: 357 (Abashya:6) Abakirwaye:343.
Abapfuye: 2.
Abanduye bashya babonetse mu karere ka Rusizi no ku Rusumo

Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, nyuma y’uko abantu batanu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.

Byatumye ku wa 4 Kamena Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Muri iyo mirenge ndetse n’uwa Nkombo, ibihe bidasanzwe yashyiriweho byongereweho ibindi byumweru bibiri mu gukomeza gukaza ubwirinzi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, bwashyize u Rwanda mu bihugu 10 bya mbere ku Isi byashyize mu bikorwa rugikubita ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), kuri ubu bikaba bidashobora guhura n’ngorane zikomeye igihe byaba byoroheje ingamba zashyiriweho kwirinda icyo cyorezo.

Ibindi bihugu biza imbere harimo New Zealand na Greenland bibanziriza u Rwanda, hagakurikiraho Taiwan, Cyprus, Hong Kong, Seychelles, Repubulika ya Slovak, Trinidad and Tobago na Vietnam.

Abashakashatsi bavuze ko uhereye tariki ya 1 Kamena 2020 ibyo bihugu byagerageje kubahiriza nibura amabwiriza 4 y’ingenzi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS).

Bagize bati: “Twabashije gukusanya amakuru ya OxCGRT, dusanga hari n’ibindi bihugu biri hagati ya 30-50 byagerageje gukurikiza andi mabwiriza rusange. Twanzuye ko hagikenewe intambwe iruseho mbere yo gufungura ibikorwa by’ubuzima busanzwe muri sosiyete nk’uko byitezwe mu byumweru bitaha.”

Ubwo bushakashatsi bwashingiye ku kugenzura ibihugu byubairije nibura amabwiriza ane muri 6 y’ingenzi ya OMS mbere yo kwemerera abaturage guhurira mu bikorwa rusange.

Ayo mabwiriza arimo kuba igihugu kibasha kumenya no gukurikirana ubwandu bushya uhereye ku bantu baboneka urusorongo cyangwa mu bwinshi, ndetse n’abahuye na bo bikoroha kubatahura.

Ikindi ni ukuba hari abakozi bahagije biteguye kwakira abarwayi bashya ndetse n’abashinzwe gusuzuma no gukurikirana umuzi w’icyorezo mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwakwirakwizwa mu miryango n’abinjira mu gihugu cyangwa abagisohokamo.

Abashakashatsi ba kaminuza ya Oxford bagaragaje ibihugu bititeguye n’ibyiteguye bagendeye ku makuru yakusanyijwe n’Ishami ry’Ikigo Gishinzwe kuvura Indwara z’ibyorezo (CDC) mu Burayi, amakuru y’ibigo by’ikoranabuhanga nka Apple na Google, ndetse n’imibare itangazwa na za minisiteri.

Ibihugu biri inyuma y’ibindi mu kwitegura harimo u Bwongereza, Sudani y’Epfo, Algeria, Nicaragua na Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa