skol
fortebet

Habonetse abarwayi 7 ba Coronavirus mu Rwanda hakira 3

Yanditswe: Thursday 18, Jun 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 18 Kamena 2020, habonetse abarwayi barindwi ba Coronavirus mu Rwanda bituma abamaze kwandura bose baba 646. Aba barwayi biganjemo abo mu karere ka Rusizi.Uyu munsi hakize 3, abakize bose babaye 350. Abakirwaye ni 294. Abamaze gupfa ni 2.

Sponsored Ad

Amakuru mashya kuri #COVID19 mu Rwanda

Abanduye bose: 646 (Abashya:7).
Abakize bose: 350 (Abashya:3)
Abakirwaye:294.
Abapfuye: 2.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye buri munyarwanda wese kuba ijisho rya mugenzi we, yamenya umuntu ufite ibimenyetso bya Coronavirus akamukangurira guhamagara kuri nimero itishyurwa 114 cyangwa akamenyesha abajyanama b’ubuzima, kugira ngo basuzumwe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko imirenge itanu yo mu Karere ka Rusizi, yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, igamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yayigumishijwemo ibindi byumweru bibiri.

Minaloc yanditse kuri Twitter iti “Guma mu rugo mu mirenge ya Kamembe, Mururu, Gihundwe, Nyakarenzo na Nkombo irakomeje mu gihe cy’ibyumweru nibura bibiri. Turasaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zose zo kwirinda icyorezo Coronavirus. Abayobozi barasabwa gushyira imbaraga mu kubikurikirana”.

Ku wa 4 Kamena nibwo imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi yashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Tariki 12 Kamena Umurenge wa Nkombo na wo mu wongerewe mu yo abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo.

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’uko Akarere ka Rusizi cyane cyane iyi mirenge yagaragayemo abanduye Coronavirus benshi kubera abantu bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko Akarere kamaze kugira abarwayi barenga 120.

Mu ntangiriro za Gicurasi, Rusizi yari mu turere 17 tw’u Rwanda tutari twakagezemo Coronavirus cyo kimwe na Nyamasheke, Rubavu, Gakenke, Burera, Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Rwamagana, Kayonza na Nyamagabe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, aherutse kubwira IGIHE ko impamvu ibintu byafashe indi ntera, ari uko abambukaga muri Congo bajyanyeyo ibiribwa cyangwa babivanyeho, bashobora kuba baranduriyeyo.

Ati “Bituruka cyane ku rujya n’uruza ku mipaka kuko mu ngamba zisanzweho hariho irengayobora ku ngendo zambukiranya imipaka ariko ku batwaye ibyo kurya. Hagendaga abashoferi kandi ugasanga si abanyarwanda gusa bajya i Bukavu kuko turabona n’Abanya-Tanzania bazanayo imyaka kuko hari imodoka zinyura ku Rusumo zikambuka, bakagenda bakamarayo iminsi runaka bategereje gupakurura imizigo, tubona ariyo mpamvu ikomeye, kuko muri Tanzania abashoferi batatu muri batanu baba barwaye, kuba bajyaga hariya hakurya byarangira bagahurirayo n’abacu bajyanyeyo imizigo, tubona ariyo mvano.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa