skol
fortebet

Habonetse abarwayi 7 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abantu 4 kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 09 Gicurasi 2020,hagaragaye abandi bantu 7 bashya banduye COVID19 mu Rwanda mu bipimo 1,198 byafashwe, bituma umubare rusange w’abanduye ugera ku bantu 280.

Sponsored Ad

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Gicurasi 2020, yemeje ko mu Rwanda habonetse abantu barindwi basanganywe Coronavirus mu bipimo 1198 byafashwe, bituma umubare w’abanduye ugera kuri 280, mu gihe abasezerewe mu bitaro bo biyongereyeho bane baba 140.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Muri iki cyumweru,Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko zigiye gutangira gukoresha laboratwari zisanzwe zipima Virusi itera SIDA mu gupima koronavirusi mu rwego rwo kongera ubushobozi igihugu gisanganywe mu gutahura abanduye icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe hari impungenge z’uko imibare y’abanduye COVID19 ishobora kwiyongera mu buryo budasanzwe nyuma y’uko hongeye kugaragara urujya n’uruza kubera imirimo imwe yasubukuwe.

Imikoreshereze inoze y’agapfukamunwa ndetse no guhana intera byibura ya metero hagati y’umuntu n’undi, biracyagaragara nk’ihurizo kuri bamwe kuva gahunda ya guma mu rugo yavaho.

Umuturage witwa Munyandekwe JMV utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi ari ingenzi. Gusa akavuga ko kugeza ubu abantu batarahindura imyumvire.

Yagize ati "Urwo rujya n’uruza rero no kubahiriza amabwiriza ntabwo birajya mu buryo kuko abantu baracyegeranye cyane, bya bindi byo kuvuga ngo barahana intera ntabwo biri gushoboka kubera abantu benshi ba hano Nyabugogo, isoko riba ririmo abantu benshi."

Undi muturage twaganiriye agaragaza ko gukoresha agapfukamunwa bimugora. Ikaba ari yo mpamvu atanga yo kutakamabara uko bikwiye.

Ati "Aka gapfukamunwa ntigasohora umwuka hanze, umwuka wose umuntu ahumetse ugumamo imbere bigatera ubushyuhe. Ni yo mpamvu umuntu akamanura kugira ngo akuka kinjire umuntu akongera akakazamura."

Kuri ibi haniyongeraho abasurana mu ngo zabo, ibintu bishobora gutuma imibare y’abanduye yiyongera mu buryo budasanzwe. Abakurikiranira hafi ibijyanye n’icyorezo cya COVID19, basanga ibi biteye impungenge.

Gasherebuka Jean Bosco ni umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda (OMS) ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubuzima agaragaza ko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo uko yakabaye byatuma ibintu biba bibi cyane, icyorezo kigafata indi ntera.

Ati "Biteye impungenge cyane kubera ko urumva niba nje nkaza iwawe tukegerana kandi mwaragiye mwumva ko hari abantu banduriye mu ngo z’abandi, ibyo n’ubundi bizaba. ubu ntabwo turagera mu bihe byo gusurana turacyari mu bihe by’indwara kuko COVID19 irahari, hari abarwayi mu bitaro, hari abashobora kuba bakiri mu bantu bataramenyekana. Guhana intera na byo bidakozwe neza byasubiza inyuma ibipimo rwose. Ikindi kariya gapfukamunwa hari benshi bakambara nabi ugasanga umuntu yagashyize ku gutwi undi yagashyize munsi y’akananwa ibyo bintu rero bidakurikijwe uko bigomba gukurikizwa bishobora no gutera izindi ngorane. Ubwo rero bimaze gukwirakwira ahantu hose byasubira irudubi na ya guma mu rugo ugasanga noneho tuyihezemo cyangwa abantu barapfuye barashize."

Mu gihe OMS ivuga ko uburyo bwiza bwo guhangana n’icyorezo cya COVID19 ari ugupima umubare munini w’abaturage, Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC, kiravuga ko u Rwanda rumaze kugira ubushobozi buhagije bwo gupima iki cyorezo.

Umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin avuga ko mu minsi iri imbere hari imashini zisanzwe zipima virusi itera SIDA zizitabazwa mu gupima koronavirusi.

Yagize ati " Tumaze icyumweru kirenga dupima abantu barenga 1000 tukaba tunifuza kurenza iyo mibare. Turi gutegura y’uko n’izindi mashini zari zisanzwe zipima nka HIV zitangira kwifashishwa mu gupima koronavirusi kandi ziri mu ntara zitandukanye. Ibyo nabyo biri vuba, izari zihari muri laboratwari twatangiranye zikubye inshuro zirenga 2 ariko n’abakeneye gupimwa nabo bariyongera umunsi ku wundi. Gusa laboratwari ntabwo ubushobozi buza umunsi umwe, natwe buri munsi hari icyo twiyongeraho haba mu bikoresho, mu bushobozi bw’abapima ndetse no kureba niba laboratwari ishobora kwegera abantu aho bari atari ukuvuga ngo ibipimwe byose bize muri laboratwari nkuru y’igihugu."

Kuri ibi kandi haniyongeraho gutegura ibindi bigo byakunganira icya Kanyinya n’icya Nyamata mu kwakira abarwayi ba COVID19 mu gihe imibare yabo yaramuka yiyongereye.

Uyu muyobozi yunzemo ati "Uko abantu basohoka ari benshi mu mirimo itandukanye iyo risque y’uko hari abarwara iriyongera. Iramutse rero yiyongereye tudafite aho tubashyira iba ari imbogamizi. Niyo mpamvu tuba dufite itsinda rikurikirana rireba iyo mibare rikavuga ngo reka dutegure aha n’aha nibigera aha tuzafungura iyindi site cg nigabanyuka cyane iyi tuzaba tuyifunze. Ahavurirwa abantu twari dufite habiri ubu turacyahafite umwanya wo kuhavurira n’abandi ariko haba hari n’ikipe itegura n’aha gatatu n’aha kane igihe byaba bibaye ngombwa."

Imibare y’abandura iki cyorezo mu Rwanda ntabwo iteye impungenge ugereranyije na bimwe mu bihugu byazahajwe n’iki cyorezo, kuko ushyize ku ijanisha usanga umubare w’abanduye mu Rwanda utageze no kuri 1%.

Kugeza kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hari hamaze gufatwa ibipimo bikabakaba ibihumbi 36. Abagera kuri 261 nibo laboratwari yerekanye ko banduye icyorezo cya COVID19.

Ibitekerezo

  • Tube serious. Kdi uwandura aziyishyurire ibizamugendaho. Tureke guteta kdi bitwara umutungo w’igihugu utabarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa