skol
fortebet

Hagaragaye abantu 3 bashya banduye Coronavirus mu Rwanda…Abantu bane bakize kuri uyu wa Kabiri

Yanditswe: Tuesday 21, Apr 2020

Sponsored Ad

Minisitiri y’ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2020,yafashe ibipimo 1,449 byagaragaje ko abantu 3 bashya banduye Coronavirus mu gihe abantu 4 aribo bakize.Umubare w’abanduye Coronavirus ugeze ku bantu 150 mu gihe abakize bose ari 84.

Sponsored Ad

Abamaze kwandura iyi ndwara baracyari 150. Umubare w’abamaze gukira kugeza ejo wari 76 uyu munsi hiyongereyeho 4. Ubwo abamaze gukira bose babaye 84 mu gihe abakirwaye ari 66.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda gukurikiza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho hitabwaho cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi no kuguma mu rugo.

Udupfukamunwa tugomba kwambarwa iyo abantu bavuye mu rugo ndetse niyo bahuye n’abantu benshi,nko mu nsisiro n’ahatuye abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kwihanangiriza buri wese, isaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, kudahisha cyangwa kwirinda kwanga gutanga amakuru no guhisha ibimenyetso bya COVID-19, kuko ari ugushyira ubuzima bw’abandi mu kaga ndetse uzafatwa yakoze ibyo azahanwa n’amategeko.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus birimo Inkorora,guhumeka bigoranye n’umuriro.Umuntu wese ashobora kwipimisha Coronavirus akoresheje telefoni akanda *114#,maze agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara umujyanama w’ubuzima umwegereye.Telefoni itishyurwa ni 114,Whatsapp +250788202080.Email ni :[email protected].

Kuwa 18 Mata 2020,nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo kiyongera ku bindi bigamije kurwanya icyorezo cya koronavirusi, aho abantu bose basabwe kwambara udupfukamunwa haba mu rugo cyangwa bahavuye mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya koronavirusi cyugarije isi n’u Rwanda rurimo.

Inganda zirimo gukora udupfukamunwa zavuze ko nibura kuwa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo aba mbere bazatubona.

Utu dupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda, ku isoko ntiturahagera, ariko mu nganda zibyemerewe, abakozi barakora bashyizeho umwete ngo haboneke uduhagije ku isoko.

Inganda zimwe zatangiye kudukora kuri uyu wa mbere izindi zatangiye zikimara kubyemererwa.

Andrew Kanyonya uhagarariye ihuriro rya banyiri izi nganda, yemeza ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo abantu ba mbere bazatangira kutubona. Icyakora ibigo bitandukanye bikoresha abakozi bikaba bishobora kutubona mbere y’icyo gihe.

Ati "Abakozi kuko batakoraga bagombaga guhamagarwa bafite ibyangombwa no kwegeranya ibikoresho nk’amatisi. Ibyo byose rero inganda zamaze kubyegeranya, uyu munsi ni bwo twatangiye production ariko tukaba twizeza Abanyarwanda ko kuwa Gatatu, nyuma y’ejo izi masks zizaba ziri ku isoko, ariko habayeho impamvu nk’ibigo bifite abantu ku kazi ubwo twafata umwanzuro wihuta, abo rwose batugana vuba cyane tukaborohereza."

Kanyonya avuga ko kuri uyu wa Mbere inganda zishobora kurara zikoze ibihumbi 300 byatwo, umubare avuga ko wakabaye wiyongera ariko bigakomwa mu nkokora n’uko hari gukora abakozi bake ugereranyije n’abasanzwe bakora kuko bagomba kuba atari benshi mu nganda hubahirizwa intera ya metero nibura imwe n’igice hagati y’umukozi n’undi.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda Food and Drugs Authority, kivuga ko inganda 27 zirimo gukora utu dupfukamunwa, zahawe ibipimo by’ubuziranenge bigomba kugenderwaho ku buryo n’undi wese wumva wabyuzuza yakwandika abisaba na we akadukora.

Karangwa Charles, uyobora iki kigo yagize ati "Icya mbere ni uko ukoresha umwenda utashyuha ngo wangize umuntu nka nylon, dusaba ko hakoreshwa umwenda ukozwe mu ipamba, kandi hari ukuntu bawudoda kugira ngo ube wafunga izuru n’akananwa, ikindi bagomba gukoresha couche 2 kugira ngo igihe umuntu avuga amacandwe ntabe yasohoka, ikindi ni ukudakoresha umwenda uvamo irangi ni ikintu kibi gishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero. N’ubu uwanditse adusaba uburenganzira akuzuza amabwiriza na n’uyu munsi hari bane banditse turajya kubasura turebe isuku yabo uko imeze.Ubundi agapfukamunwa kakabaye kajya ku isoko uhita ukagura ukambara."

Utu dupfukamunwa tugomba kuva muri izo nganda zose zirimo kudukora ubu tugakusanyirizwa ahabugenewe mu ruganda rumwe rwa UTEXRWA, hanyuma hakazaba hari ikigo kimwe cyahawe isoko ryo kuhatuvana kidusakaza hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa