skol
fortebet

Hakizimana Muhadjili yemeje ko 90% yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 21, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yamaze gutangaza ko yagiranye ibiganiro byimbitse na Rayon Sports ndetse ngo bigeze kuri 90% ku buryo mu gihe gito ashobora kuyisinyira amasezerano.

Sponsored Ad

Nubwo bivugwa ko uyu mukinnyi yamaze gusinyira Rayon Sports,we yabwiye FLASH TV ko atarayisinyira ahubwo ngo bagiranye ibiganiro byiza ku kigero cya 90% ndetse ngo habura gato ngo bumvikane.

Ati “Rayon Sports n’ikipe nziza nubaha.Hari ibyo twumvikanye biranashoboka ko nka 90% najya muri Rayon Sports ariko sindayerekezamo.Hari utuntu duto tubura ubundi bigakemuka.Ni byiza,mu minsi iri imbere bishobora gukemuka.

Rutahizamu Muhadjiri yavuze ko ibyo yaganiriye na Rayon Sports byamunyuze gusa hari ibikibura.Yavuze ko amahirwe menshi ari uko azerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.

Nubwo Muhadjiri ateruye ngo yemeze ko yasinyiye ikipe ya Rayon Sports kuzayikinira umwaka utaha w’imikino ariko amakuru aremeza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Muhadjiri yabwiye Flash TV yahishuye ko yakozwe ku mutima n’urukundo abafana ba Rayon Sports bamweretse n’igihe yari muri APR FC ndetse yemeje ko abafana b’iyi kipe bamukunda no kurusha aba APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa