skol
fortebet

Harimo gukorwa ubushakashatsi ku isano iri hagati y’ uburwayi bw’ igifu n’ ihungabana

Yanditswe: Tuesday 12, Sep 2017

Sponsored Ad

Inzobere mu bijyanye n’ ibibazo byo mu mutwe zivuga ko uburwayi bw’ igifu no gusepfura ari bimwe mu bimenyetso by’ ihungabana, zikavuga ko harimo gukorwa ubushakashatsi ku mpamvu zituma akenshi umuntu uhuye n’ ihungabana arwara igifu n’ isepfu.
Byatangarijwe mu nama y’ iminsi itatu iteraniye I Kigali, yiga ku ihungabana mu Rwanda nyuma ya Jenoside n’uburyo abantu bagenda biyubaka.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr Charles Murigande, ushinzwe iterambere rya Kaminuza, avuga ko (...)

Sponsored Ad

Inzobere mu bijyanye n’ ibibazo byo mu mutwe zivuga ko uburwayi bw’ igifu no gusepfura ari bimwe mu bimenyetso by’ ihungabana, zikavuga ko harimo gukorwa ubushakashatsi ku mpamvu zituma akenshi umuntu uhuye n’ ihungabana arwara igifu n’ isepfu.

Byatangarijwe mu nama y’ iminsi itatu iteraniye I Kigali, yiga ku ihungabana mu Rwanda nyuma ya Jenoside n’uburyo abantu bagenda biyubaka.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), Dr Charles Murigande, ushinzwe iterambere rya Kaminuza, avuga ko ibibazo by’ihungabana bigoye kugira ngo birangire.

Yagize ati “Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biza bikurukiranye n’ubugizi bwa nabi bw’indengakamere nk’ibyabaye muri Jenoside, n’ibintu bidashira vuba.
Ni ikibazo tuzakomeza guhangana na cyo mu gihe kirekire ari yo mpamvu hakomeza gukorwa ubushakashatsi no guhanahana ubunararibonye.”

Akomeza avuga ko iki kibazo ari cyo cyatumye UR ishyiraho ishami ryo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bwo mutwe (Clinical Psychology).

Chaste Uwihoreye, umuyobozi w’umuryango “Uyisenga ni Imanzi” avuga ko ihungabana ari uburwayi bubi bugorana gukira kuko benshi batanabumenya.

Agira ati “Uburwayi bubi ni uburwayi butazwi. Ubu na bwo ni uburwayi abantu benshi bataramenya, batazi aho buturuka, ni bubi rero cyane ko no kumenya ko ihungabana rivurwa bizwi na bake.

Ni ngombwa rero ko abaturage n’abayobozi basobanurirwa bakamenya ko icyo kibazo gihari.”

Umushakashatsi mu by’ubuzima bwo mu mutwe Prof. Eugène Rutembesa, avuga ko ihungabana rinahanahanwa mu miryango ari yo mpamvu rigorana kurivura.

Ati “Ubu tugeze aho tureba imihindukire y’imiterere y’umubiri wacu, iyo umuntu ahangayitse agaragaza ibimenyetso bitandukanye by’ihungabana birimo kurwara isepfu, igifu. Iyo mihangayiko rero ihindura n’imisemburo yoherezwa mu mubiri, ari yo mpamvu y’ubushakashatsi burimo gukorwa kuri iyo mihindukire.”

Akomeza avuga ko ihungabana rigera ku ngeri nyinshi z’Abanyarwanda, baba abagizweho ingaruka ya Jenoside, baba abayikoze ndetse n’ababakomokaho, rigenda ribagaragaraho uko iminsi igenda ishira.

Iyi nama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza eshatu zo mu Bubiligi ari zo Université Catholique de Louvain (UCL), Univerité Libre de Bruxelles (ULB) na Université de Namur (UN).

Izi kaminuza ngo zikaba zaragize uruhare runini mu guha amasomo ku ihungana bamwe mu Banyarwanda boherejwe kuyigamo, cyane ko ngo bitari bimeneyerewe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa