skol
fortebet

Hatangiye gutangwa ibyokurya ku miryango itishoboye igowe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Mar 2020

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze ku miryango itishoboye ishobora kugorwa no kubibona muri iyi minsi abantu bose basabwa kuguma mu ngo kubera icyorezo cya Koronavirusi.

Sponsored Ad

Mu ijambo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaraye agejeje ku Banyarwanda rirebana n’icyorezo cya Koronavirusi yavuze ko Leta igiye gufasha abatishoboye muri ibi bihe bikomeye,imvugo ihita iba ingiro.

Kugeza ubu hirya no hino mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo kubarura no guha ibyokurya iyi miryango itishoboye iri kwirirwa mu rugo nkuko amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo abiteganya.

Abatishoboye bazajya bahabwa ibyo kurya buri minsi 3 binyuze mu nzego z’ibanze.

Perezida wa Repubulika yavuze ko abanyarwanda banyuze muri byinshi bigoye ariko binyuze mu bufatanye babasha kubirenga ariyo mpamvu no muri ibi bihe bigoye bakwiriye gufatanya.

Mu Rwanda abamaze kwandura covid 19 ni 54 ariko bashobora kwiyongera kubera ko Leta igikurikirana abahuye n’abanduye.

Imibare yo kugeza ejo mu gitondo irerekana ko abantu 1,281 baketsweho Coronavirus, aba 54 basanzwemo iyi ndwara.

Muri aba 1,281 harimo 473 bo mu karere ka Kicukiro,Gasabo 403,Nyarugenge 168, Bugesera 142, Rwamagana 20, Musanze 15 na Karongi 13.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa