skol
fortebet

Hon.Bamporiki na Amb.Nduhungirehe Olivier bagiriye inama ikomeye amadini ari gusaba amaturo abayoboke muri ibi bihe bibi bya Coronavirus

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’aho leta y’u Rwanda ifatiye umwanzuro wo guhagarika insengero n’imisigiti mu rwego rwo guhangana na Coronavirus iri koreka imbaga,bamwe mu bapasiteri batangiye koherereza abayoboke babo ubutumwa burimo amakonti na nimero zo gushyiraho amaturo n’icyacumi.

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco,Hon.Bamporiki Edouard,akimara kubona ibaruwa ADEPR yandikiye abayoboke bayo ibasaba gukomeza gutanga amaturo n’icyacumi muri ibi bihe bibi bya Coronavirus,yayisabye gutera intambwe ikomeye yo gukora mu kigega igafasha intama zayo zitari kubona icyo kurya kubera ko imirimo imwe n’imwe yahagaritswe kubera Coronavirus.

Bamporiki yagize ati “Mushumba wacu @ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Ubu butumwa bwa Hon.Bamporiki bwasembuye benshi kuri Twitter bituma benshi basaba ko aya matorero yagabanya kwaka amaturo ahubwo agahangayikishwa n’imibereho y’abayoboke byaba na ngomba bagafasha abarya ari uko bagiye guca inshuro batari kubona uburyo bwo gusohoka mu ngo zabo kubera ingamba Leta yafashe mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda Coronavirus.

Mu bantu bunganiye Hon.Bamporiki harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Amb.Nduhungirehe Olivier, nawe wavuze ko amatorero mu Rwanda yareba kure muri iki gihe abantu bari mu kato kubera Coronavirus,agafasha ababuraye n’abishwe n’inzara.

Yagize ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.

Mu minsi ishize n’itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 ryasohoye itangazo rimenyesha abayoboke baryo uko bazajya batanga amaturo cyane ko batagishobora kugera ku rusengero ngo bature nkuko byari bisanzwe.


Ibaruwa ADEPR yandikiye abayoboke bayo

Ibitekerezo

  • Biba bitangaje kubona abantu bafungiranye mumazu batajya kukazi barangiza ngo nibazane amaturo nicyacumi !!!!! Mbese ubwo barayavanahe badakora? ndumva intama zaratunze abashumba igihe kirekire kandi bavugako ari ukubitsa aho inyenzi numugese bitagera ngo bibwangize igihe rero kirageze kugirango abo bashumba nabo batekereze kuntama nibiba ngombwa aho babikije nabo bababikurire. Aba bashumba bacu nabo bajye batugirira impuhwe.

    Abazi icyo gutura bivuze bazatura naho abatabizi babireke kuko si agahato hatura ushaka.
    Namwe bayobozi Ku mishahara y imirengera muhebwa mutere iyo ntambwe.
    Murakoze

    Ariko ibi ni agahomamunwa.Abiyita ko ari "abakozi b’Imana",barimo gusonga abayoboke babo.Nta nubwo bagira isoni zo kubabeshya ko Icyacumi ari ik’Imana!!! Ese koko Abakristu bakwiye guha abanyamadini Icyacumi?Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi "gukebwa",ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko (ku Bakristu).Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu "gukorera Imana ku buntu" nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga Icyacumi,ahubwo bajyaga mu nzira bose,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.UMUKRISTU NYAWE,bisobanura gusa “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa