skol
fortebet

Huye: Fuso yagonze umukobwa wari kuri moto ahita yitaba Imana

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu kagari ka Butare Umurenge wa Ngoma mu masangano y’umuhanda bita ko ari uwo kwa Bihira ho mu karere ka Huye, imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi FUSO yagonze moto yanyuraga kuri iyi FUSO (dépasser) ikandagira umutwe umukobwa wari utwawe kuri iyi moto ahita apfa .

Sponsored Ad

Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko umumotari wari utwaye moto yashatse kunyura kuri iyi FUSO yagendaga yihuta hanyuma umukobwa wari uyiriho agwa hasi imodoka ihita imukandagira umutwe urameneka ahita apfa urugendo rwe rwo kujya ku kazi n’ubuzima bwe birangirira aho.

Nyakwigendera Devotha Mukundwa, wari uri mu kigero cy’imyaka 25 yari agiye kukazi ku Ngoro y’Umurage w’u Rwanda i Huye avuye i Tumba.

Police ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’ubuteganye bucye bw’uwari utwaye Fuso witwa Nishyirimbere, mu gihe hari ababonye iyi mpanuka bemeza ko umushoferi yari atwaye ari kuvugira kuri telephone kandi nyamara Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda idahwema kubibuza abashoferi.

Umubiri wa Devotha Mukundwa wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro, umumotari wari umutwaye yakomeretse ajyanwa kwa muganga, naho Nishyirembere wari utwaye Fuso ajyanywa kuri station ya Police ya Ngoma.

Ibitekerezo

  • haraho nsomye ku GIHE bavuga uko moto zitunze ngo benshi iyi nkuru ibabaje itumye, nibaza ikintu izo Moto bashima ninazo zica abantu benshi mu Rwanda nibimuga bitabarika ahubwo hakabanje kuzifatira, ibyemezo, bikomeye amafuti yaba zitwara si bose aliko abenshi banywa, urumogi abandi barasinda, abandi na bajura bambura, abo batwaye, bashikuza, amasakoshi mumihanda ntanakimwe bubahiriza bene abo bagakwiye gufatwa bakamburwa uburenganzira bwo gutwara mumuhanda bahurudukana abantu nuko babaca,. niyo wakumva iyo mpanuka simvugira uwari itwaye’ FUSO simuzi sinalri, mpari, uko byavuzwe, aha ngo yaciye kuli FUSO yirukaga cyane! !! none se mbibarize iyo MOTO yaciye kuli iyo FUSO kugera aho umuntu ahubuka, ya genda ga ite!!!! ko numva FUSO atariyo, yaciye kuli MOTO! !!

    Arikose nkawe Gakuba koko usanzwe uzi gutwara cyangwa iyo u depashe Fuso cyangwa imodoka nini yarangaye ntagabanye umuvuduko ngo areke ukomeze umuyaga wiyo modoka wongeyeho nuwawe byanatuma moto ubwayo iguruka niyo mpamvu uwarutwaye Fuso yagombaga kugabanya umuvuduko yarangiza akanegera kuruhande ibyo ntibiba byabaye gusa KukMoto zangwa ubwo motor niwe munyamakosa ariko ikibabaje abenshi murazitega

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa