skol
fortebet

Huye: Imodoka yagonze abanyeshuri bari bagiye kuryama umwe ahasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 07, Jan 2021

Sponsored Ad

Imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 yihutaga yagonze abanyeshuri 14 biga mu ishuri ry’Ababikira rya Centre Scolaire Elena Guela riherereye mu Mujyi wa Huye, umwe yitaba Imana abandi barakomereka bajyanwa kwa muganga.

Sponsored Ad

Iyo modoka yagonze abo banyeshuri ahagana saa Mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Ni ishuri riherereye mu Mudugudu wa Buye mu Kagari Butare mu Murenge wa Ngoma. Ryigamo abana b’incuke kugeza mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Iyo modoka yabagonze ubwo bari bamaze kurya bagiye kuryama kuko amacumbi bararamo ari hakurya y’umuhanda bisaba kuwambuka.

Umunyeshuri wapfuye yitwa Irakoze Joanna akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, afite imyaka 14 y’amavuko.

Umuyobozi w’iryo shuri, Sr Patricie Mukagahima yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo modoka yihutaga ikimara kubagonga bahise bihutira kujyana abakomeretse kwa muganga ariko birangira umwe yitabye Imana.

Ati “Twihutiye kubajyana kwa muganga ariko umwe yitabye Imana ageze mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abandi bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare, barimo bane bakometse cyane.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiye gufasha iryo shuri guhumuriza abanyeshuri kuko hari abari bahungabanyijwe n’ibyabaye kuri bagenzi babo.

Bamwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri baganiriye na IGIHE bavuze ko badatuje kuko batazi neza uko abana babo bamerewe kandi bitaboroheye kujya kubareba kubera ibihe igihugu kirimo by’icyorezo cya COVID-19, gusa ubuyobozi bw’ishuri bubahumuriza buvuga ko ukeneye amakuru ku mwana we ari kuyahabwa binyuze kuri telefone.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Kanamugire Theobald, yabwiye IGIHE ko iyo modoka yagonze abanyeshuri yamaze gufatwa.

Ati “Imodoka twayifashe n’uwari uyitwaye. Bigaragara ko kubagonga byatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite. Ikigiye gukurikiraho ni ugukora dosiye agashyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika birinda gukora impanuka, cyane ko muri ibi bihe abantu basabwa kuba bageze mu rugo saa Mbiri z’umugoroba, hari abatwara ibinyabiziga bari gukoresha umuvuduko ukabije basiganwa n’amasaha.

INKURU YA IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa