skol
fortebet

Huye: Umugabo yishwe n’amacupa 6 y’urwagwa bari bamutegeye

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye yahawe intego yo kunywa amacupa atandatu y’urwagwa birangira rumuhitanye nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage bari bahari.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko urupfu rwa Hakuzimana Venuste wo mu Mudugudu wa Rwinuma mu Kagari ka Rango A rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020.

Bamwe mu babibonye bavuga ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri aribwo yategewe n’umwana muto ucuruza ubunyobwa kunywa amacupa atandatu y’urwagwa rwitwa Akengetse. Gusa ngo yayanyweye acika intege bamujyana kwa muganga birangira apfuye.

Ntarutimana Bosco, umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Mukura akaba ari na we wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa kuko ari mu kirihuko cy’akazi, yabwiye IGIHE ko ayo makuru yayamenye ariko bategereje ibisubizo byo kwa muganga ngo bamenye neza icyahitanye uwo mugabo.

Ati “Ayo makuru nayamenye kandi abaturage barimo kuvuga ko yishwe n’inzoga ariko ntabwo nahita mbihamya kuko haraza gukorwa isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe mu by’ukuri.”

Yavuze ko uwo mugabo inzoga yanyoye y’urwagwa rwengerwa muri ako gace rwitwa Akengetse, yayinywereye mu kabari katemewe kari mu mudugudu wa Rwinuma.

Ati “Umenya ari muri twa tubari tw’abantu bagenda bihishahisha kuko muri iyi minsi ntabwo utubari twemewe. Ni abantu bagenda bihishahisha ariko byabereye mu Mudugudu wa Rwinuma.”

Yasabye abaturage kwirinda ibisindisha kuko bigira ingaruka mbi ku buzima, ahubwo bakitabira umurimo bashaka icyabateza imbere.

Umurambo w’uwo mugabo wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa