skol
fortebet

Huye: Umukozi wo mu rugo yatwikishijwe ipasi,nyirabuja amukanda amabere

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo uvuga ko afite imyaka 15 ukora akazi mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Kamucuzi mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aravuga ko yahohotewe n’umukoresha we n’abandi barimo n’umukuru w’Umudugudu bamushinja kwiba telephone ya nyirabuja kugeza ubwo bamutwikishije ipasi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma buravuga ko iki gikorwa ari icy’ubugome gikabije kuburyo ngo ikirego bagishyikirije Polisi y’Igihugu.
Uyu mukobwa muto avuga we na (...)

Sponsored Ad

Umukozi wo mu rugo uvuga ko afite imyaka 15 ukora akazi mu rugo ruherereye mu Mudugudu wa Kamucuzi mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aravuga ko yahohotewe n’umukoresha we n’abandi barimo n’umukuru w’Umudugudu bamushinja kwiba telephone ya nyirabuja kugeza ubwo bamutwikishije ipasi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma buravuga ko iki gikorwa ari icy’ubugome gikabije kuburyo ngo ikirego bagishyikirije Polisi y’Igihugu.

Uyu mukobwa muto avuga we na mugenzi we basanzwe bakora akazi ko mu rugo.Intandaro yo gukubitwa ni telephone ya nyirabuja yaburiwe irengero maze mukubaza uwayibye abishyira kuri aba bana aribwo hatangiye kubakubita.

Ngo uyu mukoresha yatangiye kubakubita afatanyije n’abandi barimo n’Umuyobozi w’Umudugudu kugera n’ubwo umwe mu babakubitaga abashyizeho ipasi ishyushye.

Uyu mukobwa ugaragaza aho yatwitse n’ipasi niwe wasanzwe n’umunyamakuru wa TV1 ducyesha iyi nkuru aho yari kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma hari n’umuturanyi umwe wari umuherekeje.

Yagize ati “Ngo iri hehe se nimuyinzanire arangije mama Orebu barambwira ngo niyambure ndabyanga.Mama orebu anyambura ankanda amabere yandyamishije hasi yanyambuye imyenda yo hejuru akajya ankanda amabere anandya n’inzara.”

Ngo yakomeje gusaba imbabazi ariko uyu nyirabuja agahita ashikuza umusatsi, uko nyirabuja yamukubita ninako uwitwa Joseph nawe yamubukita inshyi zo mu matwi.Avuga ko yakomeje kubabwira y’uko nta telephone yatwaye ariko abandi bagakomeza gukubita.

Avuga ko bakomeza kumukubita ariko we agahakana ko nta telephone yibye.Uyu witwa Mama Orebu ari nawe ubakoresha yasabye ko bamucomekera ipasi.Ati “Ubundi mama orebu ahita avuga ngo nimucomekere ipasi.Bayicomeka mu cyumba cy’umwana ariko yanga gukora.”

Uyu Mama Orebu yabwiye abo bari kumwe ko niba iyo pasi yanze gukora mu cyumba cy’umwana bayijyana ahandi ikora.Uyu mukobwa watwitse yagize ati “Ngo niba yanze gukora aho hano hirya hari ahandi mwacomeka.Bacometse ahandi ubundi barambwira ngo nicare ku gitanda.Ndahicara ubundi mabuja arabambwira ngo ‘nimpumereze nyitwike’ arangije mabuja ahita ahereza ipasi Joseph.”

Ngo uyu Joseph yamutwitse aha mbere amubaza niba atavuga aho telephone iri.Ngo nyirabuja yamubwiye ko amushiririza akamubwira ko atari we wa mbere yaba atwitse.

Uwitwa Mutesi basanzwe bakorana baramuhamagaye we bamutwika ku kuguru mu gihe we yatwitswe ku kuboko n’ahagana ku rutugu.Avuga ko kwicara bimugora kandi ko no kurambura amagura bitamworohera.

Uretse gutwikishwa ipasi,yanakubiswe inkoni mu ntoki kuburyo kugira icyo afata bitoroshye.

Uyu mukobwa utatangajwe amazina yasabye ko yahabwa indishyi y’akababaro akanavuzwa kugeza akize.

Umuturanyi wari waherekeje uyu mukobwa yavuze ko ibyakozwe bidakwiye kandi ko abana bana bakwiye guhabwa ubutabera.Ngo si ubwa mbere igikorwa nk’iki kibereye muri uyu mudugudu aho bigeze no guta umwana mu bwiherero ariko bagashaka kubisha.

Kabarisa Arsene, uyobora umurenge wa Ngoma yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko Polisi yatangiye iperereza ariko ko abana batangiye guhabwa ubuvuzi.

Umuyobozi w’uyu Mudugudu nawe yari kuri polisi yitabye kugira ngo asobanure ibyo ashinjwa.

Uyu mwana w’umukobwa yari amaze ibyumweru bibiri atangiye akazi muri uru rugo rwa Gasana.

Uyu mukobwa avuga ko akeneye ko avuzwa akanahabwa indishyi y’akababaro

Ibitekerezo

  • mbivuga .ubuse koko uyu mukobwa yazize iki koko.Huye mwisubireh .ngo yamukanze amabere.ubwo uyu mugore ntiyabyaye azi ukuntu ibere riryana

    Abagabo namwe muyonka mwisubireho..amabere yagenewe abana gusa any way polisi ikore akazi kayo

    uyu mugore bamuhane bihanukiriye...Mama orebu se ko yiyemerera ko atari ubwa mbere atwitse abakozi ubwo Polisi tuyibwirize icyo gukora koko kandi numva yiyemerera icyaha..Mbigenje nte....

    Yoo mbega ibintu bibabaje ndumva leta yajya ikurikirana imibereho y’abakunzi bo mu rugo kuko bamwe bagenda bahura n’ibibazo batewe n’abakoresha babo

    ariko koko umuntu azamenya ko ari nkundi ryari? iyo umuntu akorera undi ibikorwa bya kinyamaswa nk’ibi aba yibaza iki?Leta nigire icyo ifasha abakozi bo mu rugo pe barababaje

    abantu basigaye barahindutse inyamaswa rwose

    Iyi nyito ikoreshwa kuri aba bakozi nsanga ikwiye guhinduka, aho bavuga ngo NYIRABUJA bakavuga UMUKORESHA, aho bavuga SEBUJA bakavuga UMUKORESHA, kuko barakora bakagira ababahemba nubwo bamwe mubo babahemba nabi ndetse no kubambura birimo, ariko umuntu ufite umushahara ntagira SEBUJA cg NYIRABUJA ahubwo agira umukoresha, izi mvugo nizo zibatesha agaciro bagahora baburabuzwa amanywa nijoro, kuko hari nababirukana nijoro nta nitike babahaye, tutibagiwe abaterwa inda nbabakoresha n’ibindi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa