skol
fortebet

Huye: Umuntu wa 6 yaburiye ubuzima mu rugomero rwa Kadahokwa bitera impungenge abaturage

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020, mu cyuzi cyifashishwa n’uruganda rwa kadahokwa mu gutanga amazi mu mujyi wa Huye hiyahuriyemo undi muntu, abahaturiye bavuga ko abaye uwa 6 ugipfiriyemo kuva cyashyirwa muri ako gace.

Sponsored Ad

Nyuma y’uko mu rugomero rutanga amazi akoreshwa mu mujyi wa Huye rw’ahitwa mu Kadahokwa hakomeje kugwamo abantu bagapfa bagiye kogamo abandi biyahuye,kuri ubu hari abafite icyifuzo cy’uko uru rugomero rwazitirwa hagafatwa ingamba zikumira abarujyamo.

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya amazi buravuga ko icya mbere ari ubukangurambaga bwo kwirinda mu baturage ,hakazatekerezwa icyakorwa nyuma.

Uru rugomero ruturukamo amazi akoreshwa mu mujyi wa Huye ruherereye hagati y’imisozi ihuzwa n’akabande hagati y’imirenge ya Huye na Gishamvu. Rwohereza amazi mu ruganda rw’ahitwa mu kadahokwa ariho amazi atunganyirizwa yohererezwa abaturage mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Huye.

Icyakoze rukikijwe n’inzira zinyurwamo n’abaturage kandi rwabyaye ikiyaga kinini kigenda cyiyongera bityo ntibyorohere umuzamu kukirinda abana bacyogeramo n’abaza kucyiyahuriramo cyane ko abahaturiye bavuga ko kimaze gupfiramo abagera kuri batanu.Dore nk’ubu kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2020 haguyemo umuntu amara iminsi itatu yaraheze hasi mu mazi,aboneka ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 20 Mata 2020 .

Abahaturiye bavuga ko urwo rugomero rukwiriye ruzitirwa kugira ngo birinde cyane cyane urubyiruko ruza kuhatemberera , n’abaza kogamo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukigisha abaturage ko iki atari icyuzi cyo kogamo,ahubwo ko ari ho hava amazi abantu bakoresha.

Ubuyobozi w’uruganda rwa Kadahokwa bufite mu nshingano uru rugomero,bwabwiye TV1 ko hakenewe mbere na mbere ubukangurambaga bwo kwirinda ku baturage baturiye uru rugomero no kumva akamaro karwo nyuma hakazarebwa icyo gukora nk’uko bivugwa na Munyamahoro Jonas uyobora urwo ruganda.

Rwamucyo Prosper uyobora umurenge wa Huye ,ari na wo uturukamo abaturage benshi bajya kwidagadurira muri icyo cyuzi, yavuze ko hazashyirwaho gahunda yo kubwira abaturage kwitondera uru rugomero ruha amazi abatuye mu mujyi wa Huye, ku bufatanye n’abayobozi bo mu yindi mirenge ihurira kuri urwo rugomero, dore ko rwanatangiye kwaguka uko imvura iguye.

Inkuru ya TV1 RWANDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa