skol
fortebet

Covid-19: Ibice bitandukanye byo hirya no hino byakuwe muri Guma mu rugo uretse umudugudu umwe

Yanditswe: Sunday 16, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imwe mu midugudu yo mu karere ka Nyarugenge,Nyamagabe na Nyamasheke yakomorewe ikurwa muri gahunda ya Guma mu rugo gusa umudugudu umwe wo mu karere ka Nyamagabe wagumye muri Guma mu rugo.

Sponsored Ad

MINALOC yavuze ko imidugudu yo mu karere ka Nyarugenge irimo uw’Indamutsa,intiganda na Tetero yo mu kagari ka Tetero,umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yakuwe muri Guma mu rugo.

Mu karere ka Nyamagabe hakuwe muri Guma mu rugo,Akagari ka Kigeme ukuyemo umudugudu wa Gakoma mu murenge wa Gisaka

Akagari ka Ruhunga,umurenge wa Kibirizi.

Mu karere ka Nyamasheke,utugari twose twa Mubuga,Gitwa,Jarama na Butare two mu murenge wa Gihombo.

Umudugudu wa Gakoma wo mu kagari ka Kigeme umurenge wa Gasaka,wo mu karere ka Nyamagabe wo wagumye muri Guma mu rugo.

Abatuye mu mudugudu wagumye muri Guma Mu Rugo barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya koronavirusi kugira ngo basubire mu buzima busanzwe vuba.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano na zo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.

Abanyarwanda bose kandi barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, haba hagize ugaragaraho ibimenyetso bya Coronavirus, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa