skol
fortebet

Ibihumbi 3 bavuye IWAWA barongera baba inzererezi, igisubizo kitezwe kuri Tabara Mubyeyi

Yanditswe: Tuesday 12, Jun 2018

Sponsored Ad

Abantu basezerwa mu bigo ngororamuco bagera hanze bamwe bagasubira mu buzererezi no mugukoresha ibiyobyabwenge bitewe n’ uko bakirwa iyo basubiye iwabo. Leta y’ u Rwanda iki kibazo yaragihagurukiye inashyiraho amatsinda yo kugishakira umuti yiswe Tabara Mubyeyi(TAMU).

Sponsored Ad

Byatangarijwe mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ Ubuzima, Polisi, Ubushinjacyaha , abanyamadini n’ abandi igamije gushaka icyakorwa ngo ibiyobyabwenge bicike mu gihugu.

Ikigo cy’ igihugu cy’ igororamuco kivuga ko mu bantu ibihumbi 15 bavuye IWAWA , 20% ni ukuvuga 3000 basubiye mu buzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’ iki kigo Bosenibamwe Aimé yavuze ko imwe mu mpamvu zituma abantu bava IWAWA bagasubira mu biyobyabwenge ari uko iyo bageze iwabo hari abakomeza kubabona mu ishusho y’ ubuzererezi. Ngo hejuru yo kugorora Leta igiye no kujya itegura imiryango y’ abana bava IWAWA.

Yagize ati “Ingamba zo gusubiza mu buzima busanzwe ntabwo twazishyizemo imbaraga cyane mu bihe byashize. Twibanze cyane mu kugorora, hanyuma gutaha ntabwo twashyiragamo imbaraga mu kubasubiza mu buzima busanzwe kandi ni inzira ndende”

Yunzemo ati “Niyo mpamvu tuzashyiraho amahuriro n’ amakoperative y’ urubyiruko rwavuye IWAWA. Mu by’ ukuri tuzashyiraho imikoranire ituma urubyiruko rwavuye IWAWA rudasubira mu biyobyabwenge.”

Bosenibamwe yavuze ko bashyizeho n’ amahuriro ahuza ababyeyi bafite abana bavuye IWAWA (TAMU) kugira ngo bigishwe ko abana bavuye IWAWA baba barahindutse bityo badakwiye kubishisha.

Iteka rya Minisitiri w’ ubuzima rivuga ko ikiyobyabwenge ari ikinyobwa gifite ethanol 0,5% cyangwa methanol 45%.

Umuyobozi mukuru w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubushinjacyaha mu Rwanda Mutangana Jean Bosco yabwiye itangazamakuru ko ibyaha bifitanye isano n’ ibiyobyabwenge byiyongereye.

Mutangana yavuze ko itegeko rigena ibyaha n’ ibihano ririmo kuguvururwa rizaba rihana cyane abatunda n’ abakoresha ibiyobyabwenge kurusha ababikoresha.

Umuyobozi mukuru w’ agashami gashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe kari mu kigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC Dr Yvonne Kayiteshonga asanga kuba ababyeyi batarumva neza ububi bw’ ibiyobyabwenge ari imbogamizi ituma bidacika burundu.

Yagize ati “ Kuba hari ababyeyi batararumva neza uburemere n’ ingaruka z’ ibiyobyabwenge ni imbogamizi mu gukumira no kubirwanya…Umubyeyi yasobanukiwe neza ububi bw’ ibiyobyabwenge yakora uko ashoboye umwana we ntabikoreshe”

Abagerwaho n’ ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge nabo agenda biyongera.

Ibi bigaragazwa n’ uko ibitaro bya Ndera byita ku bagezweho n’ ingaruka zikomeye zo gukoresha ibiyobyabwenge umubare w’ abo bakiriye wavuye kuri 68 muri 2004 ukagera kuri 2804 muri 2016 nubwo muri 2017 wongeye kugabanukaho gato ukaba 2260.

Abenshi mu baba imbata z’ ibiyobyabwenge bibabaho bakiri bato. Ubushakashatsi bugaragaza ko 67% by’ ababa imbata z’ ibiyobyabwenge bibabaho bakiri urubyiruko kuva ku myaka 16 kugera kuri 30.

Ibigo byita ku bana b’ inzererezi mu Rwanda ntabwo bishobora kwita ku bana bose b’ inzererezi kuko bifite ubushobozi bwo kwita kuri 1/3 cy’ inzererezi zose ziri mu Rwanda.
Leta y’ u Rwanda buri kwezi yishyura miliyoni zirenga 80 mu kwita ku bana b’ inzererezi.


Ibitekerezo

  • Igisubizo ku bantu b’inzererezi ntabwo ari IWAWA cyangwa Tabara Mubyeyi.Igisubizo ni Bible.Bible niyo yonyine ihindura abantu babi bakaba beza.Ariko igisubizo nyakuri kirambye,ni Ubwami bw’imana dutegereje.Muzi ko buri munsi dusenga tubwira imana ngo "Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come).Ubwami bw’imana,ni ubutegetsi bw’imana buzaza bugahindura isi Paradizo kuko abantu byabananiye.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe YESU ahindure isi paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Ibibazo byose biveho,harimo n’ubuzererezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa